issa
Dosiye ya Nsoneye Emmanuel wo muri Rwanda FDA yashyikirijwe Ubushinjacyaha

Nov 19, 2025 - 12:45
 0

RIB iraburira abakora ibintu bitujuje ubuziranenge, ko bakwiye kubihagarika kuko binyuranyije n'amategeko. RIB irakomeza kwibutsa kandi abakoresha ububasha bahabwa n’itegeko mu nyungu zabo bwite ko ari kimwe mu bikorwa bihanwa n'amategeko bitihanganirwa na gato.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) nyuma yo gukora iperereza bagasanga hari ibimenyetso byo gushingiraho, bashyikirije dosiye ya Nsoneye Emmanuel, umugenzuzi mu kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge bw’ibiribwa n’imiti (Rwanda FDA) akaba akekwaho ruswa no kumena amabanga y’akazi.

 Nsoneye Emmanuel yagiye asaba akanahabwa ruswa y’amafaranga na nyir’uruganda Dusangire Production Ltd rukora inzoga ngo asonerwe binyuranyije n’amategeko mu igenzura rikorwa na Rwanda FDA.

Inkuru y'igihe batabwa muri yombi

Nsoneye Emmanuel wo muri Rwanda FDA, dosiye yashyikirijwe Ubushinjacyaha