Igihe gukuramo inda bihanwa n’igihe bidahanirwa mu Rwanda
Mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ryo muri 2018 n’iteka rya minisitiri w’ubuzima rya 2019 ryavuguruwe muri 2024, gukuramo inda ntibyemewe ariko hakaba harimo impamvu zo kutaryozwa icyaha cyo gukuramo inda
Gukuramo inda ntibyemewe
Ingingo ya 123 y’itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese wikuyemo inda, aba akoze icyaha. iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi ijana (100.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana abiri (200.000 FRW).
Ingingo ya 124 ikomeza ivuga ku ihanwa ry’umuntu ukuriramo undi inda ko iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5). Ibika bikomeza bivuga ko muntu wese, ku bw’uburangare cyangwa umwete muke, utuma umuntu akuramo inda, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atatu (300.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Iyo gukuramo inda biteye ubumuga byemejwe n’umuganga ubifitiye ububasha, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25).
Iyo gukuramo inda biteye urupfu, uwakuriwemo inda yaba yabyemeye cyangwa atabyemeye, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo cya burundu.
Impamvu zituma habaho ukutaryozwa icyaha cyo gukuramo inda
Ingingo ya 125 y’itegeko ryavuzwe haruguru ivuga impamvu umuntu ataryozwa icyaha cyo gukuramo inda mu gihe umuntu utwite ari umwana, kuba uwakuriwemo inda yarakoreshejwe imibonano mpuzabitsina ku gahato, kuba uwakuriwemo yarayitwaye nyuma yo kubanishwa n’undi nk’umugore n’umugabo ku gahato, kuba uwakuriwemo inda yaratewe inda n’uwo bafitanye isano ya hafi kugera ku gisanira cya kabiri, kuba inda ibangamiye ubuzima bw’utwite cyangwa ubw’umwana atwite.
Iyi ngingo ikomeza ivuga ko gukurirwamo inda bikorwa na muganga wemewe na Leta kandi ko iyo nyuma yo gukurirwamo inda bigaragaye ko uwayikuriwemo yabisabye nta mpamvu yemewe n’itegeko ashingiraho ahanwa nk’uwikuyemo inda.
Ibigomba kubahirizwa kugira ngo muganga akuremo inda
Iteka rya minisitiri nº002/MoH//2019 ryo ku wa 08/04/2019 nkuko ryavuguruwe muri 2024 rigena ibigomba kubahirizwa kugira ngo muganga akuriremo umuntu inda. haseguriwe ibiteganywa mungingo ya 11 y’iriteka, usaba gukurirwamo inda ntasabwa gutanga ibimenyetso by’impamvu ashingiraho.
Ingingo ya 5 y’iriteka nkuko yavuguruwe muri 2024 ivuga ko gukuriramo umuntu inda bikorerwa mu kigo cy’ubuvuzi cya leta cyangwa icyigenga cyemerewe na Minisiteri ifite ubuzima mu nshingano gukora nk’ibitaro, nk’ikigo nderabuzima cyangwa nka polikilinike. Icyakora, Minisiteri ifite ubuzima mu nshingano ishobora kwemerera kilinike yujuje ibisabwa gutanga serivisi yo gukuramo inda, nyuma yo gusuzuma ibyo bisabwa.
Ingingo ya 6 ivuga ko iyo iushaka gukurirwamo inda ari umwana, abisabirwa n’abamuhagarariye byemewe n’amategeko nyuma yo kubyumvikanaho, iyo batabyumvikanyeho icyifuzo cy’umwana nicyo cyitabwaho.
Guhabwa serivisi yo gukurirwamo inda
Iteka rya minisitiri ryavuzwe haruguru rivuga ko umuntu wifuza kubona serivisi yo gukurirwamo inda afite uburenganzira bwo kugana ikigo cy’ubuvuzi cyabiherewe uburenganzira yihitiyemo no guhabwa serivisi akeneye atabanje kubazwa urupapuro ruhamwohereza naho ingingo ya 10 y’iri teka itegeka ko umuganga n’ikigo cy’ubuvuzi bakiriye umuntu usaba gukurirwamo inda bagomba kwita ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwo kugirirwa ibanga
Kwamamaza ibikoresho byo gukuramo inda ntibyemewe
Ingingo ya 127 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange yo ivuga ko Umuntu wese wamamaza, akoresheje uburyo ubwo ari bwo bwose, imiti, ibikoresho cyangwa ibindi bivugwaho ubushobozi bwo gukuramo inda, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni ebyiri (2.000.000) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.


Kinyarwanda
English
Swahili









