Paris: Muhayimana ushinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yajuriye urubanza
Urukiko rwa Assize i Paris mu Bufaransa kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, rwasubukuye urubanza rw’ubujurire rwa Claude Muhayimana w’imyaka 65, Umunyarwanda ufite ubwenegihugu bw’u Bufaransa, ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Muhayimana wahoze akora akazi ko gutwara abantu n’ibintu, yakatiwe igifungo cy’imyaka 14 mu 2021, nyuma yo guhamwa ko yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.
Nk’uko umunyamakuru wa Africa News uri mu Bufaransa yabitangaje, n'uko Ubushinjacyaha bumushinja gutwara Interahamwe zabaga zitwaje ibikoresho gakondo birimo imihoro zijya kwica Abatutsi ahantu hatandukanye mu gihugu muri Mata 1994.
Abashinjacyaha bavuga ko Muhayimana yari umwe mu bantu bari bashyigikiye Jenoside n’iyicwa ry’Abatutsi bitewe n’uko ngo mbere ya 1994 yabigambiraga.
Abunganira Muhayimana mu mategeko bavuze ko ibyo uwo mugabo ashinjwa ntaho bihuriye n’ukuri, bavuga ko ibyo yakoze yabikoze abikoreshejwe ku gahato n’Interahamwe kubera ko yari umushoferi, ndetse ko yarimo arokora ubuzima bwe, bityo ko yarekurwa.
Urukiko rukuru rwa Assize i Paris mu Bufaransa, nyuma yo kumva impande zombi, rwanzuye ko hagiye gukorwa igenzurwa ku byavuzwe n’impande zombi, bityo urubanza rukazasomwa mbere y’uko uku kwezi kwa Gashyantare kurangira.


Kinyarwanda
English
Swahili









