issa
Barcelona ishobora kutegukana Nico Williams

Jun 30, 2025 - 18:51
 0

Ikipe ya FC Barcelona ikomeje gushaka uko yasinyisha Nico Williams ukina muri Athletic Bilbao.

Hashize igihe bivuzwe ko ikipe ya FC Barcelona yamaze kumvikana na Nico William kuzayikinira kugeza mu mwaka wa 2031 akazajya ahabwa Milliyoni hagati ya 7/8 z’amayero buri mwaka.

Ikipe ya FC Barcelona yasigaranye ikibazo cyo kuganira na Athletic Bilbao ariko iyi kipe imenyesha FC Barcelona ko igomba kuzana Milliyoni 58 z’amayero nta kindi cyo kuganira gihari.

Nkuko bitangazwa na Mundo Deportivo, bivugwa ko FC Barcelona irimo kugerageza kuganira na Athletic Bilbao kugira ngo barebe ko bakumvikana iyi kipe ikagabanya ariko ntabwo ibikozwa.

Iki kinyamakuru kivuga ko Athletic Bilbao yifuza ko Nico William yerekeza muri FC Bayern Munich kuruta uko yakerekeza muri FC Barcelona.

Andi makuru ahari avuga ko Nico William yamaze gushaka inzu Catalonia ndetse ko isabukuru ye y’amavuko izaba tariki 12 Nyakanga izabera i Barcelona, ubwo azaba yujuje imyaka 23.

Abakunzi ba Athletic Bilbao bakomeje kwereka Nico William ko batakimwifuza ndetse n’ibyapa by’amafoto ye byari biri i Bilbao batangiye no kubyangiza.

Nico aracyafite impungenge zo kwerekeza muri FC Barcelona bitewe n’uko iyi kipe ikirimo kurwana no kuringaniza ibitabo by’umutungo yirinda ko byaba nk’ibya Dani Olmo ndetse na Pau Victor bigeze kwangirwa kwandikishwa.

Hari ibinyamakuru bya Esipanye bivuga ko ikipe ya FC Barcelona ikirimo gushaka na Louis Diaz ukinira Liverpool FC ariko biracyagoranye nawe cyane bitewe n’ibyo iyi kipe ye yifuza.

Kugeza ubu ibya FC Barcelona na Nico William biracyarimo kuganirwaho cyane ndetse uko bwije n’uko bucyeye haza amakuru mashya kuri iki kintu.

Former Athletic Club chief slams Barcelona over Nico Williams transfer

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373