Umukino wa nyuma wa Europa League ushobora guhindura byose ku mutoza wa Man U Ruben Amorim
Nubwo ari kwitwara neza mu mikino y’i Burayi, umutoza Ruben Amorim ari mu mazi abira muri Manchester United aho gutsindwa ku mukino wa nyuma wa Europa League, bishobora kuba itangiriro ry’iherezo rye ku ntebe y’ubutoza bw’iyi kipe ikomeye
Mu gushyingo 2024, Manchester United yari imaze gutakaza icyizere kuri Erik ten Hag mu rwego rwo gushaka impinduka ubuyobozi bw’ikipe burimo Sir Jim Ratcliffe bwahisemo kugarura icyizere binyuze kuri Ruben Amorim, umutoza wari uri mu bihe byiza cyane muri Sporting Lisbon.
Uyu munya Portugal yari afite igipimo cyo gutsinda imikino kingana na 88.2% ubwo yageraga i Manchester kandi yarafite intego yo gusubiza United mu murongo nyawo, nk’uko Ferguson yabikoze mu bihe byashize. Amezi atandatu n’igice arashize none ibibazo byabaye byinshi kurusha ibisubizo kuko mu mikino 25 ya Premier League yatoje Amorim yatsinzemo itandatu, anganya itandatu, atsindwa 13, igipimo cy’umusaruro kiri kuri 24% kidahuye n’umwuga n’amateka iyi kipe yigeze kuyobora Isi y’umupira.
Manchester United yatsinzwe ibitego 40, itsinda 30 gusa ibi bikerekana ko ikibazo kiri mu byiciro byose yaba ubusatirizi, hagati n’ubwugarizi, ibi byatumye United igwa ku mwanya wa 16, irusha inota rimwe gusa Tottenham bazacakirana muri ku mukino wa nyuma wa Europa League.
Mu mikino ya Europa League ibintu byafashe indi ntera. Amorim yatsinze imikino 8 mu mikino 10, anganya 2, yinjiza ibitego 28 atsindwa 15, igipimo kiri hafi cyane n’icyo yari afite muri Sporting Lisbon.
Ibi byerekana ko nubwo Premier League yamugoye, Europa League yamuhaye amahirwe yo gukoresha neza uburyo bwe bwo gukina.
Mu kiganiro giheruka n’itangazamakuru, Amorim ubwe yemeye ko ibintu biri ahakomeye cyane
Ati “Buri wese hano agomba gutekereza cyane ku bintu byinshi. Finali ntabwo ari cyo kibazo nyacyo. Dufite ibibazo bikomeye kurushaho. Ndi kuvuga ku bwanjye, umuco uri mu ikipe n’umuco uri mu buyobozi. Tugomba guhindura ibyo byose. Iki ni igihe gikomeye mu mateka y’iyi kipe.”
Yasoje agira ati “Nindamuka ntangiye gutya, byaba byiza dutanze umwanya ku bandi.”
Amorim araza gukina Europa League Final afite igitutu gikomeye, si ugutsinda gusa ahubwo ni no kugaragaza ko afite ubushobozi bwo gutoza ikipe y’umwihariko nk’iyi.
Naramuka atsinzwe hashobora gutangira ibiganiro byo kumusimbuza ariko nanone ikibazo si Ruben Amorim gusa ahubwo ni n’uburyo Manchester United ihora ihindura abatoza, ikibagirwa ko impinduka zigaragara zishingira ku rugamba ruhoraho rwo kubaka ikipe imenyeranye, yubakiye k’ubwizerane n’icyerekezo kirambye.


Kinyarwanda
English
Swahili









