issa
Bebe Cool yahishuye impamvu atazigera ababarira Bobi Wine

Jun 30, 2025 - 18:21
 0

Umuhanzi Bebe Cool yongeye gukomoza ku mpamvu nyamukuru ituma atazigera ababarira mugenzi we w'umuhanzi akaba n’umunyapolitiki, Bobi Wine.

Mu kiganiro yagiranye n’abitabiriye Bride and Groom Expo, Bebe Cool yavuze ku gahinda gakomeye yahuye na ko mu buzima bwe bwite agatewe na Bobi, avuga ko ari cyo cyatumye yumva ntacyo yamubwira igihe ataramusaba imbabazi.

Nk’uko Bebe Cool yabivuze, ibyamushenguye umutima byabaye ubwo yari mu bihe bigoye cyane mu buzima, ubwo umugore we, Zuena Kirema, yamusezeragaho akamuta. Bebe Cool yasobanuye uko Bobi Wine yakoresheje icyo gihe cy’ibibazo ngo amusebye aho kumushyigikira.

Ati "Icyambabaje kurusha ibindi ni uko ubwo nari ndi mu bibazo, Zuena yarantaye, Bobi Wine yahisemo kunkwena no kunseka aho kunshyigikira, nyamara ubwo we na Barbie bagiranaga ibibazo mu rugo, umugore we yazaga iwanjye kwihisha no gushaka ubuhungiro."

Uyu muhanzi uzwi cyane mu ndirimbo Wire Wire, yavuze ko ibyo Bobi Wine yakoze byamubabaje mu buryo bukomeye, bitari gusa ibijyanye n’impaka zabo mu muziki cyangwa muri politiki, ahubwo byarenze ibyo byose bikagera ku rwego rw’ubuvandimwe n’ubugwaneza hagati yabo.

Zuena Kirema umugore wa Bebe Cool 

Yagize ati "Ibi ntabwo byari politiki cyangwa umuziki. Byari ibya kivandimwe. Naramwakiriye ubwo iwe byari byacitse, ariko igihe cyanjye kigeze cyo kugira ibibazo, we yahisemo kunkwena".

Bebe Cool yakomeje, avuga ko imyaka myinshi yayimaze acecetse ku mpamvu z’icyubahiro afitiye amateka yabo no ku bw’imiryango yabo.

Bebe Cool kandi avuga ko atazigera ababarira Bobi Wine kugeza igihe we azerura akamusaba imbabazi.

Ati "Sinzigera mubabarira na rimwe keretse we ubwe nansaba imbabazi ku mugaragaro. Bitabaye ibyo, ntituzigera tubana neza cyangwa ngo twumvikane."

Bobi Wine ari kumwe n'umugore we Barbie Itungo Kyagulanyi 

Ibyo Bebe Cool yatangaje byongeye kuzamura umwuka mubi hagati y’aba bahanzi babiri b’ibirangirire bo muri Uganda, bombi batangiye kumenyekana mu muziki mu ntangiriro z'umwaka w'i 2000, ariko nyuma buri wese ahitamo inzira ye itandukanye. Bobi Wine ajya muri politiki nk’umuyobozi w’ishyaka National Unity Platform, naho Bebe Cool akaba azwi nk'umurwanashyaka wa NRM iri ku butegetsi.

Nubwo abafana b’aba bombi bamaze igihe kinini bifuza ko bashyira amakimbirane yabo ku ruhande bakiyunga, ibyo Bebe Cool yavuze uyu munsi bisa n’ibishimangira ko ayo mahirwe adashobora kuboneka vuba, keretse igihe Bobi Wine yahitamo kugira icyo avuga cyangwa se agasaba imbabazi.

Anselme Tuyizere Media Personality/Sports-Entertainment Tel:+250791737786 Email: anselmetuyizere07@gmail.com

Bebe Cool yahishuye impamvu atazigera ababarira Bobi Wine

Jun 30, 2025 - 18:21
Jun 30, 2025 - 19:13