issa
Niyo Bosco yasabye anakwa umukunzi we- AMAFOTO

Jan 16, 2026 - 15:38
 0

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Mutarama 2026, Kaleb Garden mu Mujyi wa Kigali haranzwe n’umunezero udasanzwe ubwo umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Niyo Bosco, yashyingirwaga n’umukunzi we Mukamisha Irene mu birori byitabiriwe n’ibyamamare ndetse n’inshuti zabo za hafi.

Uyu muhango wo gusaba no gukwa watangijwe n’imiryango yombi ishyira hamwe, yemera ko aba bombi bashyingiranwa mu buryo bwemewe. Abatumiwe barimo Bwiza, Nyambo Jesca, Nana n’abandi bahanzi bazwi mu muziki nyarwanda, berekanye ko bishimiye cyane uyu munsi w’amateka kuri Niyo Bosco, ubundi uzwi cyane mu muziki wubaka imitima.

Nyuma yo gukwa, Niyo Bosco yakiriye umugeni we amwambika impeta y’isezerano, amubwira amagambo y’urukundo n’ubudahemuka mu buzima buzira amananiza. Ibi byose byabereye imbere y’imbaga y’abari baje kubashyigikira, harimo na Bwiza, Chris Eazy, Junior Giti n'abandi babaye hafi y’uyu muhanzi kuva igihe yambikaga impeta umukunzi we ku wa 17 Nzeri 2025 mu birori byarimo ibyamamare bitandukanye.

Aba bombi bari barasezeranye imbere y’amategeko ku wa 10 Ukuboza 2025 mu Murenge wa Kinyinya, mu karere ka Gasabo, aho bemeranyije kubana nk’umugore n'umugabo mu buryo bwemewe n’amategeko.

 Ubukwe bwabereye muri Kaleb Garden bwabaye indi ntambwe ikomeye mu rugendo rwabo rwo gushinga urugo, rwubakiye ku rukundo, ukwizerana n’icyizere cyo kubana mu mahoro n’umunezero.

Jan 16, 2026 - 15:40