issa
Morocco yinjiye mu bihugu bishaka Formula 1,Minisitiri yasabye ibisobanuro ku kayabo kahawe Diamond Platnumz, Elon Musk yasezeye Donald Trump (avugwa hanze)

May 29, 2025 - 09:45
 0

Minisitiri w’urubyiruko n’abana, Balaam Barugahara Ateenyi yasabye komite yateguye Coffe Marathon ibisobanuro by’amashilingi yatagagujwe kuri Diamond Platnumz mu gihe ari imisoro y’abaturage.

Perezida wa Burkina Faso, Ibrahim Traore yateye utwatsi icyifuzo cya Burna Boy cyo gutaramirayo k ubuntu. Ni nyuma y’uko uwo muhanzi ukunzwe yari yifuje kuhakorera igitaramo k ubuntu muri uyu mwaka. Perezida Ibrahim yasobanuye ko igihugu cye muri ibi bihe kidakeneye ibirangaza abaturage.

Burna Boy yari yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze ati”Niba bishoboka ndifuza gukora igitaramo cy’ubuntu muri Burkina Faso uyu mwaka. Imana ibimfashemo!”

Truligram yanditse ko perezida Ibrahim yasobanuye ko abaturage be badakeneye ibibarangaza muri ibi bihe.

 Skales yahakanye ibyo gutandukana n’umugore we

Umuhanzi wo muri Nigeria, Skales yahakanye ko atigeze atandukana n’umugore we. Ni nyuma y’uko umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga yahimbye inkuru akavuga ko umugore wa Skales anenga umuziki we. Noneho umugabo akaba atabana n’umugore utamushyigikira. Skales yagiye ku rubuga rwa X abwira abamukurikira ko iyo yari inkuru mpimbano aboneraho kuburira abakoresha imbuga nkoranyambaga kutinjirira ubuzima bwite bw’ibyamamare.

 Umubyeyi wa Ayra Starr akomeje gukurura abagabo

Umubyeyi wa Ayra Starr amaze igihe asangiza abamukurikira amashusho ari kubyina rimwe na rimwe hari n’ubwo usanga yashyizeho aho ari kubyinana na Ayra Starr. Kuva yafungura TikTok iri kwihuta mu gukurikirwa bitewe n’uburyo ashyiraho amashusho amwerekana imiterere iri gukurura abagabo.

 Shatta Wale yigambye gufasha polisi kugabanya ibyaha

Umuhanzi wo muri Ghana, Shatta Wale yikomanze mu gatuza avuga ko yafashije polisi yo muri Ghana kugabanya ibyaha. Pulse.com yanditse ko Shatta Wale yivugiye ko akwiriye kubahwa akanabishimirwa bitewe n’uruhare yagize mu kugabanya ibyaha.

 Uyu muhanzi ukora Dancehall yanditse kuri Facebook ye ko imyitwarire ye yo kwirinda ibyaha yafashije benshi mu rubyiruko kubaho ubuzima bufite intego. Yanavuze ku muryango yatangije yise Godfathers’ urwanya ibyaha nk’uko polisi ibikora.

 Otile Brown yatunguwe n’uwo yahimbiye indirimbo

Otile Brown aherutse kuvuga ko mu ndirimbo ye iri hafi gusohoka yaririmbye Nabayet bigeze gukundana. Ni umunyamideri ufite amamuko muri Ethiopia ariko akaba atuye muri Australia. Uyu mwari yakoze ubukwe buhenze mu gihe Otile Brown yari agitekereza ko rimwe yazongera akigarurira umutima we.

 Otile Brown mu gahinda kenshi yaranditse ati”Ni gute yarongowe nari mperutse kumuririmba?ndumva mbuze icyo kuvuga!”

Ibi rero bigaragaza ko Otile Brown yanze kuva ku izima mu gihe Nabayet we yamaze kwinjira mu rushako rushya mu gihe bakundanye imyaka itatu kuva mu 2018 kugeza mu 2022. Otile Brown yakoze ingendo nyinshi yerekeza muri Ethiopia gushaka Nabayet ngo biyunge ariko bifata ubusa. Usibye n’ibyo Otile Brown yanigeze kumusaba ko bakora ubukwe nyamara umukobwa abica amazi.

Nabibutsa ko Otile Brown yigeze kandi gukundana na Vera Sidika. Kuri ubu nta mukunzi afite, ahugiye mu gukora imiziki.

Minisitiri Balaam yasabye Coffe Marathon ibisobanuro

Diamond Platnumz yategewe indege yihariye imugeza I Kampala, afata Helicopter imugeza I Ntungamo mu myitozo noneho ayigarukamo I Kampala kuruhuka. Ikindi kandi yishyuwe miliyoni 750 Ugsh kandi ntabwo minisitiri Balaam yemeranya n’icyo giciro yahawe.

 Minisitiri Balaam yatanze igitekerezo ko ayagiye kuri Diamond Platnumz yari kugurwa imbuto zigahabwa abahinzi ba kawa bakarushaho kwiteza imbeze. Yanongeyeho ko yari kugurwa ifumbire cyangwa se agatangwa ku mishinga iteza imbere abagore bo mu cyaro.

Exclusive bizz yanditse ko”twari guha agaciro abaturage kuko Coffee Marathon ihabwa amafaranga na Leta. Aho guha abahinzi ibibateza imbere twayajugunye kuri Diamond Platnumz. Ndasaba ko nyiri gutegura kiriya gikorwa, Nelson Tugume azaza gusaba imbabazi ku bikorwa bye bigayitse. Yahawe amashilingi yari afite uburenganzira bwo kuyakoresha icyo ashaka. Ariko turekere aho kujugunya imisoro y’abaturage”.

Minisitiri Balaam yavuze ko kuzana Diamond Platnumz nta cyo byongeye ku gitaramo kuko byose byari byateguwe. Yanongeyeho ko yaburijemo abahanzi nka Nandor Love,Ray G, Mariam Tindatiine,Omega 256 kubera ko batahawe agaciro gahagije.

Minisitiri Balaam ari kuri BBS TV yanenze cyane abategeye indege yihariye Diamond Platnumz mu gihe yari gukoresha Uganda Airlines kandi nta nubwo yigeze yamamaza Coffe Marathon.  Kuri we asanga imihanda ijya I Mbarara ari myiza ku buryo bari gufata imodoka rusange bose. Yasoje avuga ko batanga Diamond Platnumz ariko adakwiriye guhabwa ibyo yatakajweho.

 Morocco yinjiye mu bihugu bishaka Formula 1

Mu gihe u Rwanda, South Africa biri guhatanira kwakira Formula 1, Morocco nayo yinjiye mu nkundura yo kwakira iryo rushanwa ry’abasirimu. Morocco yateganyije miliyali $1,2 nk’ingengo y’imari yo gutegura ibikorwaremezo. Umuyobozi wa F1, Stefono Domenicali yavuze ko bari kuvugana n’ibihugu bitatu byo muri Afurika ku buryo hazarebwa ikizakira iryo siganwa rizaba ribaye ku nshuro ya 32. Afurika y’epfo yigeze kwakira F1 mu 1993 ariko nyuma yahuye n’ibibazo by’amikoro igenda iseta ibirenge mu guhatanira kwakira iryo siganwa. Mu gihe igihugu cyakiriye F1 hahangwa imirimo 10,000.

Morocco ifite amahirwe menshi bitewe nuko mu Ukuboza 2023, umuyobozi w’ikipe ishinzwe itegurwa rya F1, Eric Boullier yerekeje muri icyo gihugu kureba niba bakwakira neza F1. Uyu mugabo yavuze ko akurikije ibikorwaremezo, imiterere y’igihugu no kuba kiri hafi y’I Burayi gishobora kwisanga cyujuje byose bikenewe kugirango habere F1.

Mu kwitegura F1 igihugu gisabwa kubaka inzira zakira isiganwa ryo mu cyiciro cya mbere (Grade 1),WEC,MotoGP, aho guparika ziriya modoka, aho guhahira (shopping mall), amahoteli na Marina.

 Burna Boy azataramana na Travis Scot

Burna Boy azahurira ku rubyiniro na Travis Scot muri Brazil mu iserukiramuco ryitwa Townline Fest. Hazaba hari umuraperi wo muri icyo gihugu witwa Filipe Ret na Don Toliver. Ni iserukiramuco rizaba muri Nzeri 2025.

 Elon Musk yasezeye Donald Trump

Umuherwe Elon Musk yanditse kuri X ko yasezeye inshingano ze muri White House nyuma y’uko abona inteko ishinga amategeko irushaho kuvangira Donald Trump.

May 29, 2025 - 09:48