
Zari yakuriye inzira ku murima Diamond wibwira ko yakongera kumwigarurira
Umunyemali Zar hassan yatangaje ko Diamond Platnumz ari umuntu wibona cyane ku buryo yumva ko igihe cyose yashaka ko basubirana bakongera gusubirana, agaragaza ko ibyabo byarangiye.
Nyuma y'uko Diamond Platnumz yumvikanye muri "Young Famous and African" avuga ko afite ubushobozi bwo gusubirana na Zari igihe cyose yabishakira, uyu mugore na we yagize icyo abivugaho.
Ubwo yaganiraga n'itangazamakuru ryo muri Kenya, Zari yavuze ko abizi ko Diamond Platnumz agira ubwibone, bityo ko ashobora kuvuga ibyo ashaka byose, gusa ko kuri we ibyo yavuze bidashoboka.
Muri Mutarama 2025 nibwo Diamond yumvikanye avuga ko nta kibazo abona ku kuba Zari yarashakanye na Shikib, kuko igihe cyose yashakira yakongera kumwigarurira.
Nyamara Zari yagaragaje ko ibyo bidashoboka, cyane ko afite umugabo. Abajijwe icyo Shakib avuga ku magambo ya Diamond, yavuze ko imyitwarire ye yayimenyere ntacyo bimutwara.
Diamond Platnumz na Zari Hassan bafitanye abana babiri, ibituma uyu mugore agira abana batanu nubwo ntawe arabyarana Shakib.