Spice Diana yavuze ko ubupfumu bwiganje mu muziki gusa we atabyizereramo
Umuhanzikazi Spice Diana wo muri Uganda yagize icyo avuga ku bikomeje kuvugwa ku bijyanye n’ubupfumu mu ruganda rw’umuziki, yemeza ko bubamo gusa we ubwe atabyizereramo.
Mu kiganiro yagiranye na televiziyo y'igihugu muri Uganda, UBC, yagarutse kuri iki kibazo ubwo yabazwaga niba yemera ko ubupfumu bubaho.
Ati "Umuntu yarambajije mu kiganiro niba ubupfumu bubaho, ndamubwira nti ‘Yego, burahari’, ariko biterwa n’uko ubufata, uko ubusobanukiwe n’uko ubwumva."
Spice Diana yasobanuye ko nubwo yemera ko ubupfumu bubaho, we yihisemo kutabushyira imbere cyangwa ngo abwitaho cyane mu bikorwa bye by'umuziki.
Yemera ko kwibanda cyane ku bitekerezo by’ubupfumu bishobora gutuma abantu bibwira ko barozwe, nyamara ibibazo bafite biba ari ibisanzwe bigize ubuzima bwa buri munsi.
Yagize ati "Kugira ibibazo ni ibisanzwe. Biterwa n’uko wabyemeye niba ari ubupfumu koko cyangwa se ari ibintu bisanzwe by’ubuzima ugomba kwihanganira ukareba ibitagenda neza."
Ubupfumu bukunze kuvugwa mu ruganda rw'umuziki, ndetse bamwe mu bahanzi usanga bivugwa ko barozwe bagata amajwi yabo, mu gihe abandi bivugwa ko babugiyemo kugira ngo bamamare birushijeho.
Spice Diana ntiyizerera mu bupfumu bukoreshwa mu muziki


Kinyarwanda
English
Swahili









