issa
Marina yahaye umukoro Yampano kugira ngo biyunge byuzuye

Apr 4, 2025 - 15:50
 0

Umuhanzikazi Marina Deborah yatangaje ko kugira ngo yongere abane neza na Yampano, agomba kujya mu itangazamakuru akavugisha ukuri kose uko ibintu byagenze atabeshye.

Mu kiganiro Marina yagiranye na Kiss FM kuri uyu wa Gatanu, yavuze ko kugira ngo yiyunge na Yampano agomba kubanza kujya mu itangazamakuru akavuga ukuri kose avuga ibintu uko byagenze.

Mu magambo ye ati:"Aramutse agiye mu itangazamakuru akavugisha ukuri uko ibintu byagenze, twakongera tugakomeza kuko erega nta wundi mutima mubi uhari."

Marina yasobanuye ko kuba yarasibye indirimbo, abantu badakwiye kumutera amabuye, cyane ko hari igihe ukorana n'umuntu ntimubashe kumvikana cyangwa se ngo yumve neza uburyo ukoramo ibintu byawe.

Ibi Marina yabitangaje nyuma y’uko muri iki Cyumweru n’ubundi Yampano yari yanditse ubutumwa avuga ko akunda kandi akubaha Marina, aca bugufi amusaba imbabazi.

Ni nyuma y'uko kandi Marina yari amaze gushyira hanze itangazo avuga ko indirimbo ‘Urw’agahararo’ yayisibishije kuri YouTube kuko Yampano atabashije kuzuza ibyo bari bumvikanye.

Byose byatangiye nyuma y’uko Yampano ashyize hanze indirimbo bakoranye yitwa Urw’agahararo’, akayishyira hanze mu buryo bw’amajwi gusa atabyumvikanye na Marina kuko we yashakaga ko yazajya hanze ifite n’amashusho.

Marina yatangaje ko Yampano avugishije ukuri mu itangazamakuru bakiyunga 

Apr 4, 2025 - 15:56