issa
Ayra Starr wigeze kuba umuzunguzayi yageze i Kigali yakirwa n'umuryango wamwihebeye

Aug 2, 2025 - 12:06
 0

Umuhanzikazi wo muri Nigeria, Sarah Oyinkansola Aderibigbe wubatse izina mu muziki nka Ayra Starr yageze i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, yakirwa n'amarira y'ibyishimo by'abafana be bagenze ibilometero birenga 140 baje kumureba.

Uyu muhanzikazi ugiye gutaramira i Kigali ku nshuro ye ya mbere aje mu gitaramo gisoza iserukiramuco rya 'Giants of Africa Festival 2025' ryaberaga i Kigali mu kuva ku wa 27 Nyakanga kugeza ku wa 02 Kanama 2025.

Ayra Starr ubwo yageraga ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali, yakiriwe n'abafana be bari baturutse mu Karere ka Rubavu baje kureba uyu umuhanzikazi bihebeye. Umukobwa witwa Igihozo Milfaty wari kumwe na Nyina umubyara Muhawenimana Hadjara ndetse n'umuvandimwe we, Milka Umwiza, yagaragaye yishimiye cyane kubona uyu muhanzikazi kugeza aho byanamurenze agasuka amarira. 

Ubwo yabonaga Ayra wari wamaze kugera mu modoka imuvana ku kibuga yaturitse ararira, Ayra Starr amubajije niba aza kwitabira igitaramo undi amubwira ko ntabyo azi (nta tike afite), uyu muhanzikazi ahita amwemerera itike kugira ngo aze kwitabira igitaramo. 

Umubyeyi w'aba bakobwa yavuze ko bari bagerageje kugura amatike bikanga, gusa ubu yishimiye ko babonye uko baza kwitabira igitaramo cy'umuhanzikazi bakunda cyane. 

Ayra Starr uherutse gusinya muri Roc Nation ya Jay-Z, izajya imufasha mu bikorwa by'ubuhanzi, mu 2023 yigeze kugaragaza ko mbere y’uko yinjira mu muziki, yahoze akora ubucuruzi buciriritse bw'imboga n'imbuto ibizwi nk'ubuzunguzayi yafatanyaga na Nyirakuru, ndetse akajya anaririmbira abantu ku muhanda no mu isoko.

Umubyeyi Hadjara n'abakobwa be, Milfaty na Milka bishimiye kubona Ayra Starr bihebeye 

Anselme Tuyizere Media Personality/Sports-Entertainment Tel:+250791737786 Email: anselmetuyizere07@gmail.com

Ayra Starr wigeze kuba umuzunguzayi yageze i Kigali yakirwa n'umuryango wamwihebeye

Aug 2, 2025 - 12:06
Aug 2, 2025 - 12:25