issa
Sheebah Karungi mu nzozi zo kurenga Uganda 

Oct 5, 2025 - 11:50
 0

Sheebah Karungi nyuma yo kubona ko ntacyo ategereje gukorera Uganda yahishuye ko agiye guhanga amaso isoko mpuzamahanga, ibintu atazageraho ari wenyine.

Umuhanzikazi Sheebah Karungi wiyita 'Queen Karma' yatangaje ko afite inzozi zo kurenza umuziki we imipaka ya Uganda. Kuri we rero asanga nta cyo atakoze iwabo ku buryo buri ntambwe yose asanga yarayiteye.

Sheebah Karungi, umuhanzikazi wakuriye mu biganza bya TNS (Team No Sleep) ya Jef Kiwa kuva mu 2013 kugeza mu Ukuboza 2021. Mbere yari yarabangiye ingata amaguru azenguruka mu matsinda arimo Stingers na Obsession, icyo gihe yari afite imyaka 15 y'amavuko.

Sheebah Karungi yaboneye byinshi muri TNS ageza aho yumva ashaka gutangira urugendo rushya atari mu bitugu bya Jeff Kiwa.

Induru zaravuze akimara gutandukana na TNS bamwe bamutega iminsi ko atazamara kabiri kuko Jeff Kiwa yumva neza ikibuga cya Uganda. Yahise asimbuzwa Pinky ubona ko byagoye gufata ngo yamamare.

Sheebah Karungi nta nyubako cyangwa ahabera ibitaramo atujuje mu myaka 12 amaze mu muziki.

 Icyakora nubwo iwabo ari umwamikazi, iyo yambutse ikirere cya Uganda aba Umuhanzikazi usanzwe kuko muri iyo myaka ntacyakozwe ngo abone abafana mu karere no hanze.

Sheebah Karungi yabyaje amahirwe izina yubatse mu muziki akora ubushabitsi burimo ibikoresho by'isuku ku bagore n'abakobwa (Pads) afite inzu zicuruza imivinyo akaba anafite inzu muri Canada akodesha.

Bigaragara ko yiyubatse ariko ntiyatekereje ku muziki wamwambutsa imipaka bitewe nuko yanyuzwe n'isoko rya Kampala. Nibura ashobora gutaramira mu tubari 3 mu ijoro rimwe, ibintu bisa nk'ibyamuhumye amaso agakomeza gukora umuziki w'abamasuzi.

 Kuri iyi ngingo rero niho yahereye ahishura ko agiye kwinjira mu mujyo mushya wo gukora indirimbo zihariye zitandukanye n'izo yari asanzwe akora.

Sheebah Karungi yiteguye ko ibihe agiye kwinjiramo bigoye ariko ari wenyine ntabwo byamworohera kuko kuri ubu umuziki usaba abacurabwenge biga neza ibikenewe mu kurema isoko rishya.

Si ubuhanga gusa buba bukenewe ahubwo umuhanzi anakenera abashoramari bamucuruza bakamwishyurira indirimbo n'abandi bahanzi bafite izina rinini ku ruhando mpuzamahanga. 

Kurota kwambutsa umuziki ni byiza ariko gukabya inzozi bisaba gukorana n'ikipe ibifitiye ubushobozi mu mikorere ku buryo umuhanzi ategekwa ubwoko bw'imiziki igezweho aho gukora ibyo yishakiye.

Kuri ubu Sheebah Karungi nta bajyanama afite kuko kuva yatandukana na Jeff Kiwanuka yifuzaga ubwigenge no kurya amafaranga wenyine, ibintu bidashoboka mu gihe urota kwambutsa umuziki ku ruhando mpuzamahanga. 