
Jennifer Lopez agiye gusubira mu rukundo nyuma ya Ben Affleck
Umuhanzikazi w'umunyamerika akaba n'umukinnyi wa filime Jennifer Lopez, biremezwa ko agiye kujya mu rukundo nyuma yo gutandukana n'umugabo we Ben Affleck.
Nyuma yo gutandukana na Ben Affleck wahoze ari umugabo we, kuri ubu Jennifer Lopez arifuza kongera gusubira mu rukundo n’undi mugabo.
Zimwe mu nshuti za hafi za Jennifer Lopez zabwiye ‘Daily Maily’ ko ibi yatangiye kubitekerezaho nyuma y’uko yari amaze igihe ari kumwe n’umuryango n’inshuti ze bamufasha gukira ibikomere yari afite byo gutandukana na Ben Affleck.
Ni mu gihe inshuti za hafi za Ben Affleck zo zatangaje ko ubu uyu mugabo we ameze neza kandi abayeho yishimye kurusha uko yari ameze akiri kumwe na Jennifer Lopez.
Muri Gashyantare 2025 ubwo gatanya yabo yarangiraga, Lopez yatangarije Vogue Magazine ko icyamurakaje mu itandukana ryabo ari uko Ben yamubabaje ndetse akanamutakariza igihe.
Lopez na Ben bafitanye amateka akomeye, aho bakundanye bwa mbere kuva mu 2000 kugeza mu 2004, bagasubirana mu 2021 mbere yo kurushinga mu 2022 nubwo batabashije kugumana.
Jennifer Lopez arifuza ko gusubira mu rukundo nyuma ya Ben Affleck