
Papa Cyangwe ashaka guhurira na Rocky Kimomo mu gitaramo cy'amateka
Umuraperi Papa Cyangwe yavuze ko ashaka guhurira na Rocky Kimomo ku mushinga mugari w'igitaramo cyo kwizihiza imyaka 5 amaze mu muziki.
Abijuru Lewis wamamaye mu muziki nka Papa Cyangwe, yigeze gukora na Rocky Kimomo mu ntangiriro z'umuziki, gusa baza gutandukana mu mpera za 2021.
Aba bombi mu bihe byakurikiyeho nyuma y'itandukana ryabo, hakomeje kumvikana kenshi umwuka utari mwiza hagati yabo, gusa kuri ubu Papa Cyangwe we yamaze gusaba imbabazi Rocky.
Papa Cyangwe afata Rocky nka se
Mu kiganiro yagiranye na radiyo B&B Kigali FM, Papa Cyangwe yavuze ko muri uyu mwaka wa 2025, azakora igitaramo cyo kwizihiza imyaka 5 amaze mu muziki ndetse yifuza ko Rocky wamubonye kuva mu ntangiriro ze yazakitabira.
Ati "Nshaka ko tuzahura buri wese atari mu bye, wenda tukaba twahura tukaganira nkamubaza nti ku mitegurire y'igitaramo nzabwa iki."
Uretse igitaramo cyo kwizihiza imyaka 5 amaze mu muziki kandi Papa Cyangwe yavuze ko azanashyira hanze album ye ya kabiri.