M23 yahawe ibaruwa iyitumira mu biganiro by’I Louanda
Umutwe wa M23, wahawe ibaruwa y’ubutumire mu biganiro biteganyijwe ko izahuriramo n’ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Amb. Tete Antonio, ni we watanze ubu butumire ahamagarira uyu mutwe kuzitabira ibi biganiro.
Tete Antonio yagize ati” : “Nyakubahwa, nyuma y’amabwiriza ya Nyakubahwa João Manuel Conçalves Lourenço, Perezida wa Repubulika ya Angola ndetse na nyuma y’intambwe aheruka gutera, Guverinoma ya Repubulika ya Angola inejejwe no kubatumira ngo muzitabire imishyikirano na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iteganyijwe kubera i Luanda muri Repubulika ya Angola, ku wa 18 Werurwe 2025.”
Ni ubutumire bwatanzwe mu gihe Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Congo yagiriye i Luanda muri iki cyumweru rugasiga agiranye ibiganiro na Perezida João Lourenço.
Mbere y’uko AFC/M23 ihabwa ubu butumire, yari yasabye ko Perezida Félix Tshisekedi agaragaza byeruye ko afite ubushake bwo kuganira na ryo. Ni nyuma y’uko yagiye atangaza kenshi ko Congo itazigera na rimwe ijya mu biganiro na M23.
Ibiro bye bitangaje ko ibiganiro bizahuza abahagariye M23 na Leta ya RDC bizatangira ku wa 18 Werurwe 2025.


Kinyarwanda
English
Swahili









