
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Misiri Abdel Fattah
Ibiro bya Perezida wa Misiri, byatangaje ko kuri uyu wa Kane taliki 17 Mata 2025, Perezida wa repubulika y’u Rwanda yagiranye ibiganiro kuri telefoni na mugenzi we wa Misiri, Abdel Fattah El-Sisi.
Ni ikiganiro cyibanze ku kurushaho kwimakaza ubutwererane hagati y’u Rwanda na Misiri no kongerara imbaraga ubutwererane mu mishinga bifatanyije mu nzego zinyuranye.
Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida wa Misiri,Amb Mohamed El-Shenawy yavuze ko Perezida El-Sisi na Perezida Kagame baganiriye no ku ngamba zo kurushaho kwimakaza ubutwererane hagati y’ibihugu bibarizwa mu cyogogo cya Nil.
Ikindi banaganiriye, ni ku miterere y’umutekano muri Afurika yo hagati, hibandwa cyane kugera ngamba zo guharanira kugarura amahoro arambye Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Perezida Sisi yashimangiye ko Misiri yiyemeje gushyigikira gahunda zose z’Akarere ndetse na Mpuzamahanga zigamije kugarura amahoro mu Karere no kugera ku gisubizo cya Politiki kigamije kugarura amahoro n’umutekano birambye.
Ibyo bisubizo bya Politiki bibarizwamo ibiganiro bya Luanda na Nairobi byahurijwe hamwe n’Umuryangi w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu by’Afurika y’Amajyepfo.