UPDF yagize icyo ivuga  ku bapilote b’indege bashimutiwe muri Congo baturutse i Kampala

Apr 1, 2025 - 10:20
 0

Taliki 27 Werurwe 2025, nibwo amakuru yamenyekanye ko hari abapilote byavugwaga ko ari ab’igisirikare cya Uganda bashimutiwe muri Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.Aya makuru yakomeje gucaracara hirya no hino ariko habura urwego ruyahakana cyangwa ngo ruyemeze.  

Bidatinze rero, Umuvugizi w’agateganyo w’igisirikare cya Uganda, Colonel Chris Magezi, ku wa 31 Werurwe yemeje ko aya makuru ariyo ko aba bapilote bashimuswe  ariko ko atari abasirikare nk’uko byavugwaga ahubwo ari abasivili.

Yabwiye abanyamakuru ko iyo ndege yifashishijwe kugirango ifashe bamwe mu bakozi ba ICRC kuva i Bukavu.

Ati “Indege yakoreshwaga na ICRC(Komite Mpuzamahanga y’Umuryango (Croix Rouge) kugira ngo ikure bamwe mu bantu bayo muri Bukavu.”

Avuga ko abo bapiloti bageze mu kirere cya Bukavu basanze ibintu bimeze nabi ariko ibasha kugera hasi. Amakuru avuga ko umwe mu bari mu ndege yarashwe, yicwa n’ibikomere, abapilote babiri barashimutwa.

Col Magezi yatangaje ko Guverinoma ya Uganda, binyuze mu nzira za dipolomasi, iri gukurikirana iki kibazo kugira ngo gikemuke. Gusa ngo nta ruhare igisirikare kiri kubigiramo, keretse mu gihe cyaba kibisabwe.

Ikinyamakuru Daily Monitor cyatangaje ko aba bapilote bari batwaye indege ya Cessna Caravan bahagurutse ku kibuga cy’indege cya Entebbe i Kampala tariki ya 27 Werurwe 2025, berekeza mu burasirazuba bwa RDC, bahagera nijoro.

Gikomeza kivuga ko ubwo bari hafi y’ikibuga cy’indege cya Kavumu, barashweho n’abitwaje intwaro bataramenyakana ariko iki gitero nticyababuza kugeza indege hasi. Ni bwo bashimuswe, bajyanwa ahantu hatazwi.

Amakuru akomeza avuga ko umwe mu bari muri iyi ndege yishwe n’ibikomere, abandi babiri bararokoka. Ababashimuse bahamagaye i Kampala, basaba kohererezwa amafaranga kugira ngo babarekure.

Apr 1, 2025 - 11:57

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.