issa
Rutendo wari umaze igihe arwanya Leta y'u Rwanda yasabye imbabazi Perezida Kagame

Mar 4, 2025 - 17:40
 0

Umunya-Zimbabwe Rutendo wari umaze igihe aharabika Leta y'u Rwanda akoresheje imbuga nkoranyambaga mu biganiro nk’umusesenguzi yasabye imbabazi Perezida Kagame.

Rutendo Matinyarare, ni umugabo umaze igihe yikoma u Rwanda akaba akomoka mu gihugu cya Zimbabwe. Azwi cyane mu gukoresha imbuga nkoranyambaga mu biganiro by'ubusesenguzi, akaba kandi avuga ko ari impirimbanyi y'uburenganzira bw'ikiremwa muntu muri Zimbabwe.

 Yakunze kumvikana ashinja ubutegetsi bw’u Rwanda gutera ubwoba abaturage, guhiga impunzi no kubeshya abanyarwanda ndetse n'amahanga ko iki gihugu kiri gutera imbere.

Cyokoze uyu Mugabo mu ntangiriro z'uyu mwaka yagiye ahinduka, akaba mu kiganiro yagiranye na Sanny Ntayomba yagaragaje ko yamenye ukuri nyuma yo kuganira numwe mu nararibonye muri Politiki wo muri Zimbabwe.

Yagize ati “Mu bitekerezo byanjye, numvaga ko mfite umwanzi kugeza igihe umwe mu bagize Guverinoma yacu yanyegereye, arambaza ati ‘Ni izihe nshingano ufite muri Afurika? Uri Pana-Africaniste.”

Rutendo yavuze ko uwo muyobozi yamubajije impamvu yibasira u Rwanda, amusubiza ko arwanga kuko rwarwaniye n'igihugu cye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Rutendo yatangaje ko mu nama yagiriwe nuwo muyobozi harimo no kureka kwibasira u Rwanda, kuko rwabafashije kurwanya ibihano Zimbabwe yari yarafatiwe.

Ati “Mwana wanjye, ushinzwe guhuza Afurika, si uguca uyu mugabane mo ibice. Ese abantu wita abanzi uzi ko ari bamwe mu bihugu bike byadushyigikiye mu kurwanya ibihano byafatiwe Zimbabwe?”

Rutendo yatangaje ko urugendo yagiriye mu Rwanda muri Gashyante uyu mwaka rwamuteye narwo guhinduka cyane, kuko yiboneye ukuri guhagije gutandukanye n'ibyo yumvaga ndetse nibyo yakekaga.

Ati “Nagombaga kuza, ngahinduka, ariko nkanasaba imbabazi Abanyarwanda, ngira nti ‘Mbasabye imbabazi’ kubera ko nabaye injiji, nkagerageza guhungabanya umutekano w’igihugu cyanyu binyuze mu byo navuze, [nyamara] bitari bikwiye kuvugwa n’umuntu udafite amakuru, nkanagerageza kubacamo ibice nyuma yo kwiyunga nk’igihugu kimaze imyaka 30 kibayeho mu mahoro, nyuma ya Jenoside ibihugu byinshi bitanyuramo ngo bigaruke.”

Uyu mugabo yavuze ko akigera mu Rwanda yapfukamiye Umukuru w’Igihugu, Abanyarwanda n’izindi nzego zose zashoboraga kugirwaho ingaruka n’amagambo ye, agira ati “Ndi wa wundi wabavuzeho ibi byose kandi naribeshyaga.”

Yongeyeho ati “Icya mbere nakora, ni ukureba Perezida Kagame mu maso, nkamubwira nti ‘Perezida, nta kindi kintu navuga keretse kubasaba imbabazi. Nari narayobye, ntacyo nari nzi, nari injiji, nari mfite ishyari, nari mfite ivangura kandi naje hano kwiga, naje kwiga byose mwanyigisha.”

Yavuze ko aramutse ahuye na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame, yapfukama akamureba mu maso, akamusaba imbabazi akamubwira ko yari yarayobye birimo ubujiji buvanze n'ishyari ariko kuva yahagera yize byinshi.

Mar 4, 2025 - 18:45