issa
Tanzania: Abayobozi 13 bavugaga rikijyana mu ishyaka 'Chadema' beguye

May 10, 2025 - 21:12
 0

Kuri uyu wa Gatandatu taliki 10 Gicurasi 2025, abayobozi 13 b’ishyaka rya Chadema bo ku rwego rwo hejuru bo mu duce twa Pwani, Serengeti , Nyasa, Victoria n’ahandi basohoye itangazo  rigaragaza ko batakiri abanyamuryango ba Chadema.

Iri tsinda ry’abayobozi bakuru muri iri shyaka ritavuga rumwe  n’ubutegetsi muri Tanzania  ‘Chadema’ beguye ku myanya yabo kubera ubwumvikane buke n’ibyo bita imiyoborere y’ishyaka inyuranyije n’amabwiriza shingiro yaryo.

Aba bayobozi batangaje ko ngo impamvu zibavanye muri iri shyaka harimo kutubahiriza amabwiriza shingiro y’ishyaka.

Ikindi kandi ngo ni amacakubiri n’ivangura ry’abanyamuryango rishingiye ku bantu bari abizerwa ba Freeman Mbowe wahoze ayobora iri shyaka bakanahamya ko ishyaka rya Chadema ryateguye nabi amatora bityo bigaha  amahirwe CCM yo gutsinda.

Mu itangazo bashyize hanze harimo ingingo igira iti “Ntidushobora gukomeza kuba mu ishyaka ryitandukanyije n’amahame yaryo ya demokarasi kandi rigapyinagaza abantu bose bahoze ari abatoni ku wahoze ari umuyobozi waryo.”

John Mnyika, Umunyamabanga Mukuru wa Chadema, yavuze ko ubu bwegure nta ngaruka bugira ku ishyaka kuko rigifite ingufu, kandi abayoboke baryo bakwiriye kumenya ko nta mavugurura azabaho cyangwa amatora.

thecitizen.co.tz , itangaza ko mu beguye harimo n’abayobozi bo mu gice cyaryo cy’abari n’abategarugori  ndetse ngo hari n’abandi bashobora gusohora amatangazo begura.