issa
Islamic State ntiyaba igiye guteza ibibazo bikomeye nyuma yo kwinjira muri Congo?

Jul 29, 2025 - 18:24
 0

Umutwe wa Islamic State (IS) wigambye igitero ku basivile bo mu gace ka Komanda mu Ntara ya Ituri ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo aho, abantu 45 barimo abari bari gusenga bishwe n'umutwe wa Alliance Democratic Forces(ADF) ukorana na IS.

Uyu mutwe watangiye kwinjira muri Afurika mu ntangiriro z'imyaka y'ibihumbi bibiri, kuri ubu wamaze kugaragaza ko uri gukorana na ADF isanzwe irwanya ubutegetsi bwa Uganda, iturutse muri Congo Kinshasa. 

Islamic State mbere y'uko igaragaza ko iri gukora na ADF muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu gice cya Afurika y'Amajyepfo n'iyu Burasirazuba yari yarakambitse muri Mozambique aho yahabijwe n'ingabo z'iki gihugu zifatanyije n'iz'u Rwanda.

Kuri ubu bamwe batangiye kwibaza icyaba kigiye gukurikiraho nyuma y'uko uyu mutwe witwara nk'uwa kisilamu utangiye kugaragaza ko ibikorwa byawo by'iterabwoba byageze no muri Congo Kinshasa. 

Mu mboni z'abasesenguzi mu bya politiki bagaragaza ko kuba Islamic State yinjiye mu mikoranire na ADF/NALU ndetse iterabwoba ikora rikaba ryatangiye kugera ku baturage biganjemo abo mu bwoko bw'Abahema bakomoka muri Uganda, bitazarama kuko haba u Rwanda, Uganda n'Amahanga bifite ubutasi buhora bwiteguye guhangana n'iyi mitwe.

Aimé Iyamuremye akaba umusesenguzi mu bya politiki ati "Islamic State (IS) yari isanzwe ikorerayo muri Congo ifatanyije na ADF nk'uko inabikora kuri za Boko Harambe mu Burengerazuba bwa Afurika, Al Shabab muri za Somalia, n'indi mitwe yitwara nk'iya Kisilamu ikorera muri Afurika"

Agaruka ku bijyanye no kuba Islamic State yateza umutekano mucye ku Rwanda, ibyo bisa no gushaka kwihorera nyuma y'uko ingabo z'u Rwanda n'iza Mozambique zahabije uyu mutwe wari warigaruriye intara ya Cabo Delgado, yagaragaje ko bitakoroha kuko u Rwanda rwubatse ubutasi ndetse n'umutwe urwanya iterabwoba ukomeye. 

Yagize ati "Ibyo gutera u Rwanda byo ntibyapfa gushoboka kuko u Rwanda rufite ubutasi buba bugenzura icyaba cyose, kandi wibuke ko hari n'umutwe washyizweho mu Rwanda ugamije kurwanya iterabwoba." 

Mu gusoza kandi avuga ko uretse no kuba u Rwanda rwakora ibishoboka byose ngo rwirinde ibikorwa by'iterabwoba na Uganda nayo iba yirinda ko ADF ifashwa na Islamic State, yagira igitero iyigabo. 

Anselme Tuyizere Media Personality/Sports-Entertainment Tel:+250791737786 Email: anselmetuyizere07@gmail.com

Islamic State ntiyaba igiye guteza ibibazo bikomeye nyuma yo kwinjira muri Congo?

Jul 29, 2025 - 18:24
Jul 29, 2025 - 21:01