issa
Byinshi kuri Masai Ujiri wubatse inzu ya miliyari zirenga 35 frw

Jul 29, 2025 - 19:26
 0

Masai Ujiri ni umuyobozi mu mikino, umunyamuryango w’ibikorwa by’ubugiraneza, akaba umwana w’Afurika, azwi cyane nk’Umuyobozi mu ikipe ya Toronto Raptors, ikipe ya mbere kandi yonyine yo muri NBA yegukanye igikombe cya shampiyona hanze ya Amerika (2019).

Se yari umuyobozi w’ibitaro n’umwarimu mu buvuzi, naho nyina akaba umuganga wamutoje gukunda no kugira imyitwarire myiza, kwiga no kugira impuhwe akiri muto.

Masai yavukiye mu Bwongereza ku babyeyi bakomoka muri Nigeria na Kenya, akurira i Zaria muri Nigeria aho yahuriye bwa mbere n’umukino wa Basketball abitewe n’umunyabigwi wa NBA Hakeem Olajuwon. 

Nyuma yo gukina Basketball akabigira umwuga mu Burayi imyaka 11, yahinduye icyerekezo ajya mu gushakira abakinnyi amakipe, maze azamuka mu myanya kugeza abaye Umunya-Afurika wa mbere uyoboye ikipe mu mikino minini muri Amerika ya Ruguru ubwo yagirwaga Umuyobozi Mukuru wa Denver Nuggets mu 2010. Nyuma yaho, yahawe igihembo cy’Umuyobozi Mukuru w’Umwaka muri NBA (2013).

Mu 2013, Ujiri yabaye Perezida n’Umuyobozi Mukuru wa Toronto Raptors. Mu buyobozi bwe:

            •          Raptors yabaye ikipe isanzwe igera mu mikino ya nyuma.

            •          Yegukanye ibikombe bitanu bya Division, igera mu mikino ya nyuma y’Iburasirazuba mu 2016, naho mu 2019, kubera ibyemezo bikomeye bya Ujiri, Raptors yegukana igikombe cya mbere cya NBA – iba ari yo kipe yonyine itari iya Amerika ibigezeho. 

Hanze ya Basketball, Ujiri ni umwe mu bashinze Giants of Africa, umuryango udaharanira inyungu ukoresha Basketball mu guteza imbere urubyiruko mu bihugu 17 bya Afurika. Uwo muryango umaze kubaka ibibuga bya Basketball birenga 30 no kugera ku rubyiruko rugera ku 40,000 birenga binyuze mu mahugurwa y’ubuyobozi, no guteza imbere imiryango. 

Nk’umuvugizi mpuzamahanga w’uburinganire n’iterambere ry’urubyiruko, Ujiri ni ijwi ryubashywe mu mikino, ibikorwa by’ubugiraneza, n’iterambere rya Afurika, ahora ashyigikira ejo hazaza aho amajwi y’Abanyafurika azaba ayoboye ku rwego mpuzamahanga.

Kuri ubu Masai Ujiri amaze kuba inshuti y’u Rwanda ndetse n’abanyarwanda aho ku itariki 28 Nyakanga 2025, yafunguye ku mugaragaro inyubako ya Zaria Court yubatse mu murenge wa Remera ikaba ari inyubako yuzuye itwaye arenga miliyari 35 z’amafaranga y’u Rwanda.

Zaria Court izaba ari igicumbi cy’imyidagaduro aho hazaba harimo ibikorwa bitandukanye byose biganisha ku gushyigikira imikino ndetse n’imyidagaduro utibagiwe ko ari inyubako izaba irimo amacumbi. 

Ujiri akunze kugaragaza urukundo akunda Afurika dore ko akunze kuyigaragaza nk’ipfundo ry’impano zikomeye ari naho havuye igitekerezo cyo gushinga umuryango wa Giants of Africa ugamije gushyigikira impano za Africa.