issa
Perezida Kagame yagaragaje impamvu u Rwanda rwita ku mpunzi

Sep 2, 2025 - 19:19
 0

Perezida Paul Kagame yavuze ko amateka y’u Rwanda, by’umwihariko ku kuba hari igice cy’Abanyarwanda cyamaze imyaka myinshi ari impunzi ndetse na we ubwe akamara imyaka 24 mu buhungiro, ari yo ntandaro y’uko igihugu cyahisemo kwitanga mu gufasha impunzi, atari uko gifite umutungo mwinshi.

Ibi yabigarutseho ku wa Mbere w’iki cyumweru ubwo yari mu Nama Nyafurika yiga ku kwihaza mu Biribwa, Africa Food Systems Forum 2025, yaberaga i Dakar muri Sénégal. 

Mu cyumweru gishize, Guverinoma y’u Rwanda yafashe umwanzuro wo kwakira abaturage barindwi boherejwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Aba ni bo ba mbere mu itsinda ry’abantu 250 byari biteganyijwe ko bazoherezwa mu Rwanda. 

Si ubwa mbere u Rwanda rwiyemeje gufatanya mu kibazo cy’impunzi. Mu 2022 rwari rwanagaragaje ubushake bwo kwakira abantu u Bwongereza bwari bwateganyaga kohereza, ariko icyo gihugu cyo ku mugabane w’u Burayi cyaje guhagarika ayo masezerano mbere yo gushyirwa mu bikorwa.

U Rwanda kandi rusanzwe ari igihugu gicumbikira impunzi zituruka mu bice bitandukanye. Hari abaturutse muri Libya baza gutegereza ibihugu bizazakira, ndetse n'abandi bamaze imyaka myinshi mu Rwanda bahunze bavuye mu Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Perezida Kagame yagaragaje ko ibyo byose bifitanye isano n’amateka y’igihugu. 

Yagize ati: "Ibi bikorwa bishingiye ku mateka twanyuzemo. Njyewe ubwanjye nabaye impunzi imyaka 24, mba mu nkambi, bityo nzi uburemere bw’ubuhunzi. Ni yo mpamvu, nubwo ubushobozi bwacu ari buke, tugerageza kugira uruhare mu gukemura ikibazo cy’impunzi." 

Yakomeje anasaba urubyiruko kudahunga ibibazo, ahubwo rugafatanya kubishakira ibisubizo ati: "Akenshi iyo mu gihugu havutse ibibazo, usanga urubyiruko rushaka guhita rujya mu Burayi, Canada cyangwa Amerika. Ariko buri gihugu cyose gifite ibibazo byacyo, n’ahantu mujya mushobora gusangayo ibirenze ibyo mwahungaga. Byaba byiza dushyize imbaraga mu gukemura ibibazo byacu aho kubihunga."

Politiki y’u Rwanda yo gufasha impunzi ishimwa n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga. Umuyobozi Mukuru wa UNHCR, Filippo Grandi, aherutse gusura u Rwanda, ashimira Perezida Kagame ku mbaraga igihugu gishyira mu gukemura ikibazo cy’impunzi.

Yibukije ko u Rwanda rucumbikiye abarenga ibihumbi 134, barimo abaturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bagera kuri 60% n’abaturutse mu Burundi.

Perezida ubwo yagezaga ijambo rye ku bitabiriye iyi inama 

Anselme Tuyizere Media Personality/Sports-Entertainment Tel:+250791737786 Email: anselmetuyizere07@gmail.com

Perezida Kagame yagaragaje impamvu u Rwanda rwita ku mpunzi

Sep 2, 2025 - 19:19
Sep 2, 2025 - 19:34