issa
Byinshi ku Kiyaga gihangano kizahuza Intara eshatu

Sep 2, 2025 - 22:05
 0

Mu Rwanda hagiye guhangwa ikiyaga gishya kizaba gihuza Intara y’Amajyaruguru, Amajyepfo n’Iburengerazuba. Iki kiyaga giteganyijwe kuzura gitwaye asaga miliyari 320 Frw, kikazaba ari kimwe mu mishinga minini izazana amahirwe ku baturage no ku gihugu muri rusange.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorworemezo, Amb. Uwihanganye Jean de Dieu, aherutse gutangaza ko kizaba kiri hafi ya Kigali, ku buryo kugera aho giherereye bizajya bitwara iminota nka 20 uvuye i Nyabugogo.

Amazi yacyo azifashishwa mu rugomero rwa Nyabarongo II ruzajya rutanga amashanyarazi angana na Megawatt 43,5.

Umuyobozi Mukuru wa EDCL, Gakuba Felix, aganira n'itangazamakuru yavuze ko iki kiyaga kizaba gifite ubuso bwa kilometero kare 30.

Gakuba yongeyeho ko ahazubakwa iki kiyaga hari abaturage basanzwe bahatuye, bamwe bamaze kwimurwa kandi bahawe ingurane ikwiye. Abandi bazagerwaho n’ingaruka z’ikiyaga barimo kubarurirwa imitungo kugira ngo bazatuzwe neza, babone serivisi z’ingenzi nk’amashuri, amavuriro n’amazi meza.

Uretse abaturage, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro nabwo bushobora kugerwaho n’ingaruka, gusa hashyizweho uburyo bwo gukorana na Rwanda Mining Board kugira ngo abazaba bafite uburenganzira bwo gucukura batazabangamirwa.

Urukuta ruzagomera amazi y’iki kiyaga ruri kubakwa hagati y’Akarere ka Kamonyi (Umurenge wa Ngamba) n’Akarere ka Gakenke (Umurenge wa Muhondo).

Kuri miliyoni 320 Frw zizakoreshwa mu kubaka iki kiyaga, hiyongeraho miliyari 70 Frw zizatangwa mu kwimura abaturage. Biteganyijwe ko kizaba gifite ubushobozi bwo kubika amazi agera kuri metero kibe miliyoni 806, mu gihe ubujyakuzimu bwacyo bushobora kugera kuri metero 59.

Imirimo yo kubaka aho iki Kiyaga kizaba kiri yaratangiye 

Anselme Tuyizere Media Personality/Sports-Entertainment Tel:+250791737786 Email: anselmetuyizere07@gmail.com

Byinshi ku Kiyaga gihangano kizahuza Intara eshatu

Sep 2, 2025 - 22:05
Sep 2, 2025 - 22:13