Icyo Shema Fabrice avuga ku baca intege ikipe y'igihugu Rwanda itaranajya mu kibuga
Umuyobozi w'ishyirahamwe ry'umupira w'amagaru hano mu Rwanda, FERWAFA, Shema Ngonga Fabrice yahaye ubutumwa abaca intege ikipe y'igihugu y'u Rwanda aho kubashyigikira.
Ibi yabigarutseho ku wa Kabiri tariki 2 Nzeri 2025, ubwo ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi yageraga mu gihugu cya Nigeria ahagiye kubera umukino wa 7 wo gushaka itike yo gukina igikombe cy'Isi kizaba 2026.
Ni umukino ikipe y'igihugu y'u Rwanda igomba gukina na Nigeria wo kwishyura kuko uwubanza u Rwanda rwatsinzwe ibitego 2-0 kuri sitade Amahoro.
Shema Ngonga Fabrice mu Kiganiro yagiranye n'itangazamakuru yasabye abanyarwanda kudaca intege ikipe y'igihugu ariko yemeza ko mu byo yaganiriye n'abakinnyi bahamagawe harimo ko adakunda ikintu cyo gutsindwa ahubwo bagomba gukoresha uburyo bwose bakabona amanota 3.
Yagize ati " Iyo wumvise abantu bavuga ngo Amavubi nta kigenda. Hari umuntu uguca intege utaranagira aho ugenda. Icyo nabasabye nuko ikintu cyo gutsindwa kuri njyewe ntabwo nyemera. Waba ufite ubundi buryo uvuga ko bidakunda gutsinda ariko bituruka kuri wowe, ndetse nicyo wumva watanga ku gihugu cyawe."
Uyu muyobozi yagarutse ku guherekeza ikipe y'igihugu bwa mbere ariko anavuga ko iyi myaka ine batorewe bagomba kugira icyo bakora kirenze icyo abababanjirije bakoze ku ikipe y'igihugu y'u Rwanda.
Yagize ati " Ni ibintu bishimishije ariko mbere na mbere n'ukureba icyo twakora kirenze icyo abatubanjirije bakoze mu Amavubi. Turacyari bashya, navuga ko ari umunsi wa Kane dutowe ariko ni umupira hari ibyo tubona."
Abakinnyi n'abatoza b'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi nyuma yo kugera mu gihugu cya Nigeria umwuka ni mwiza ndetse bagaragaza ko bishimiye ubu buyobozi bushya bwa FERWAFA kuko buzi umupira ndetse bwanawubayemo.
Ibi Shema Ngonga Fabrice yabigarutseho avuga ko yabibwiwe n'umutoza ko abakinnyi bamwishimiye cyane kuko basanzwe bamuzi mu mupira w'amagaru.
Yagize ati " Umwuka ni mwiza, n'umutoza yambwiye ko abakinnyi bishimye kuko umuyobozi adaturutse ahandi ahubwo asanzwe mu mupira Kandi yumva umupira, akunda intsinzi ndumva tuzakorana neza."
Abafana barasabwa gushyigikira Amavubi bakirinda imvugo zica intege abakinnyi kugira ngo bakomeza kugira Morale yo gushaka intsinzi.
Yagize ati " Umwuka ni mwiza, Morale irimo iragaruka n'abanyarwanda badukurikira bakomeze badushyigikire. Inkuru zo kuduca intege tutaranatangira n'umukino ibyo babireke ahubwo badushyigikire."
Ingoma ya Shema Ngonga Fabrice, yatangiye inshingano zo kuyobora FERWAFA ku itariki 30 Kanama 2025.
Ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi izakina umukino w'umunsi wa 7 ku itariki 5 Nzeri 2025, uzabera kuri sitade yitwa God'swill Akpabio. Nyuma y'uyu mukino abakinnyi, abatoza ndetse n'abandi baherekeje ikipe y'igihugu y'u Rwanda, bazahita berekeza mu gihugu cya Zimbabwe aho bazaba bagiye gukina umukino w'umunsi wa 8.
Shema Ngonga Fabrice aganira na Bizimana Djihadi Kapiteni w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda


Kinyarwanda
English
Swahili









