issa
Perezida Kagame yageze i Doha mu nama mpuzamahanga y’iterambere ry’imibereho y’abaturage

Nov 3, 2025 - 19:44
 0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yageze mu murwa mukuru wa Qatar, Doha, aho agiye kwitabira Inama Mpuzamahanga y’iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage (World Summit for Social Development) iteganyijwe kubera hagati ya tariki ya 4 kugeza ku ya 6 Ugushyingo 2025.

Akigera ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Hamad kuri uyu wa Mbere, Perezida Kagame yakiriwe na Yousif Fakhro, ushinzwe protokole muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar, ari kumwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri icyo gihugu, Igor Marara Kayinamura.

Iyi nama mpuzamahanga yateguwe hashingiwe ku cyemezo cyafashwe n’inteko rusange y’umuryango w’abibumbye (ONU), igamije gusuzuma no gushimangira imyanzuro yafatiwe mu masezerano ya Copenhagen agamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage ku isi hose.

Abayitabira bazibanda ku buryo bwo gukemura ibibazo bikigaragara mu ishyirwa mu bikorwa ry’intego mpuzamahanga zirebana no kuzamura imibereho myiza n’uburinganire hagati y’abantu bose.

Mu bihe isi ihanganye n’ingaruka zituruka ku cyuho cy’ubukene n’ubusumbane bukabije, impinduka zituruka ku ikoranabuhanga ndetse n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere, iyi nama izaba urubuga rukomeye rwo gusangira ubunararibonye, kungurana ibitekerezo no kongera ubushake bwo gushyira mu bikorwa iterambere rirambye kandi ririmo bose.

Biteganyijwe ko abakuru b’ibihugu, intumwa za guverinoma n’imiryango mpuzamahanga bazitabira iyi nama y’iminsi itatu kugira ngo baganire ku ngamba zifatika ziganisha ku iterambere rirambye n’uburinganire ku isi yose.

Nov 3, 2025 - 20:54