Kim Yong Nam yatabarutse ku myaka 97
Kim Yong Nam, wahoze ari Umukuru w’Igihugu muri Koreya ya Ruguru ndetse akaba umwe mu bashyigikiye cyane ubutegetsi bw’ayo mu muryango wa Kim, yatabarutse ku myaka 97 nk’uko byatangajwe n’itangazamakuru rya leta.
Amakuru yatangajwe na Korean Central News Agency avuga ko Kim Yong Nam yitabye Imana ku wa Mbere tariki ya 3 Ugushyingo 2025, azize uburwayi bwangije bimwe mu bice by’umubiri we bikamugiraho ingaruka zikomeye cyane.
Kim Yong Nam yayoboye Inteko Ishinga Amategeko muri Koreya ya Ruguru kuva mu 1998 kugeza mu 2019, aho yabanje gukora muri dipolomasi kuva ku ngoma ya Kim Il Sung wayoboye bwa mbere Koreya ya Ruguru kugeza kuri Kim Jong Un wagiye ku butegetsi nyuma ya Kim Il Sung.
Kim Yong Nam yavutse ubwo Korea yari mu bihe by'ubukoloni bw’Abayapani, avukira mu muryango w’abagerageje kurwanya ubutegetsi bw’ubwami bw’u Buyapani. Amashuri ye yayatangiriye muri Kaminuza ya Kim Il Sung i Pyongyang ayakomereza mu Mujyi wa Moscow mu Burusiya aza gutangira akazi mu bijyanye na politike bwa mbere mu mwaka wa 1950 ubwo yasozaga kwiga.
Yatangiye ari umukozi wo mu nzego zo hasi mu ishyaka riri ku butegetsi rya Workers party, aza kuzamuka mu ntera agirwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ya Koreya ya Ruguru, nyuma aza gutorerwa kuyobora Inteko Ishinga Amategeko yayo.
Kim Yong Nam yasezeye ku mirimo yo kuyobora Koreya ya Ruguru muri 2019, ariko akomeza kwifashishwa mu batanga ibitekerezo kuri icyo gihugu nk’umwe mu bategetsi b’inararibonye icyo gihugu cyagize mu ishyaka riyoboye icyo gihugu ubu rya Workers’ Party.
Kugeza ubu ntabwo biratangazwa neza igihe Kim Yong Un azashyingurirwaho uretse ayo makuru yatangajwe avuga ko yatabarutse ku myaka 97 gusa.


Kinyarwanda
English
Swahili









