Imyigaragambyo I Dar es Salaam: Polisi yahanganye n’urubyiruko rwageragezaga kwigaragambya
Polisi yo mu mujyi wa Dar es Salaam yahanganye n’urubyiruko rwageragezaga gukora imyigaragambyo mu gace ka Kimara Kibo, hagati ya Ubungo na Kimara, mu gihe amatora akomeje kubera muri icyo gihugu.
Amakuru y’ababibonye avuga ko uru rubyiruko rwatangiye kwiyegeranya hafi y’urusengero rwa Ufufuo na Uzima, ruherutse gufungwa n’ubuyobozi. Urwo rusengero rusanzwe ruyoborwa na Musenyeri Josephat Gwajima, wahoze ari umudepite mu ishyaka riri ku butegetsi, Chama Cha Mapinduzi (CCM), kuva mu 2015 kugeza mu mwaka wa 2025.
Ababonye uko byagenze bavuga ko polisi yahatabaye byihuse kugira ngo ihagarike iyo myigaragambyo itari yemewe n’amategeko. Nubwo impamvu nyayo y’iyo myigaragambyo itaratangazwa ku mugaragaro, bamwe mu baturage bemeza ko ishobora kuba ifitanye isano n’amatora n’ibibazo bya politiki biri kuvugwa muri Tanzania muri iki gihe.
Umwe mu baturage utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “Twabonye urubyiruko rwinshi rutangiye guteranira hafi y’urwo rusengero, rufite amabendera ndetse n’imyifatire igaragaza umujinya. Nyuma imodoka za polisi zahageze zitangira kubirukana”.
Kugeza ubu, polisi ntiratangaza niba hari abantu bafashwe cyangwa abakomeretse muri ayo makimbirane. Gusa abasesenguzi bavuga ko ibi bishobora kuba ikimenyetso cy’uko ubushyamirane bwa politiki buri kwiyongera mu gihe amatora akomeje.


Kinyarwanda
English
Swahili









