issa
Kicukiro: ADEPR yasabye abayoboke bayo gutanga amakuru y'ahiciwe abatutsi

May 17, 2025 - 12:17
 0

Itorero rya ADEPR mu Karere ka Kicukiro ryasabye abayoboke baryo gutanga amakuru y'ahiciwe abatutsi muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 kugira ngo imibiri yabo ishyingurwe mu cyubahiro.

Ibi babisabwe kuwa Gatanu tariki ya 16 Gicurasi 2025, ubwo ADEPR Paruwasi ya Kicukiro yari mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe abatutsi by'umwihariko abari abakirisitu bayo barenga 200 bishwe.

Ni umuhango wabimburiwe no gushyira indabo ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro.

Pasiteri Nshutiraguma Jean Babtiste, yasabye abayoboke ba ADEPR bafite amakuru y'ahari imibiri y'abatutsi bishwe muri jenoside kuyatanga kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Yagize ati "Turabashishikariza ko bagomba kuvugisha ukuri bagatanga amakuru kuko niko ijambo ry'Imana ridusaba, ridusaba kuvugisha ukuri tugatanga amakuru y'ibyo twabonye aho guhishira."

Yakomeje asaba abayoboke b'iri torero bazi ahari imibiri y'abatutsi bishwe muri jenoside kubimenyesha ubuyobozi bwite bwa Leta n'ubw'Itorero kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kicukiro Mukandahiro Hidayat, nawe nawe yasabye abafite amakuru y'ahiciwe abatutsi mu 1994 kuyatanga.

Yagize ati " Umukirisitu mwiza ni uwabohotse akabohoka ku mutima akabohora na mugenzi we akanatanga amakuru y'ukuri ku hantu hajugunywe imibiri y'abishwe kuko gutanga amakuru si icyaha ahubwo icyaha ni ukutayatanga, rero mu buryo bwo gusigasira ubumwe n'ubudaheranwa bw'abanyarwanda byaba byiza bayatanze imibiri igashyingurwa."

Muri iki gikorwa cyo kwibuka ku nshuro 31 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994,abayoboke ba ADEPR Paruwasi ya Kicukiro banaremeye abaturage batatu buri umwe ahabwa amafaranga ibihumbi 500.

THAMIMU HAKIZIMANA 

May 17, 2025 - 22:32