
Burundi: Abanyamakuru baritotombera kudahabwa amakuru y’intambara ya FARDC na M23
Abanyamakuru bo mu Burundi bakomeje kwitotombera ko badahabwa amakuru yerekeye imirwano ihuje M23 na FARDC ikomeje kubera mu Burasirazuba bwa Congo kandi itegeko ribemerera kubona amakuru no kuyatangaza.
Abanyamakuru babivugiye mu kiganiro cyabahuje n'umuyobozi w'inama nkuru y’igihugu ishinzwe ibitangazamakuru CNC, muri iki cyumweru, i Bujumbura.
Impamvu muri iki kiganiro abanyamakuru bikije ku mirwano ibera muri Congo, ni uko ngo baba bashaka gukurikirana imibereho y’abasirikare b’Abarundi boherejwe muri iki gihugu. Ikindi kandi iyi mirwano kuba inabera ku mbibi za tumwe mu turere tw’ibihugu byombi byakabaye bituma bahabwa amakuru kugirango bamenye n’ingaruka bigira zaba imbi cyangwa inziza.
Esperance Ndayizeye uyobora urwego rushinzwe itangazamakuru mu Burundi, yasobanuye ko gutanga amakuru y’imirwano ibera muri Congo bisaba kuba wabihagazeho kugirango hadatangwa amakuru atariyo.
Uretse kuba abanyamakuru badahabwa amakuru y’intambara ibera muri Congo, ngo n’ibibera mu gihugu biragoye ko babibonaho amakuru kuko ngo usanga ababishinzwe babamaganira kure keretse iyo ari ibitangazamakuru bya Leta.