Rwamagana: Umuyobozi w’ishuri afunzwe akekwaho gusarura ishyamba rya Leta
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, ku bufatanye n’inzego z’ibanze zo mu Karere ka Rwamagana byataye muri yombi umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa APAGIE Musha, akekwaho gusarura ibiti birenga 200 mu ishyamba rya Leta atabifitiye uburenganzira.
Ibi byabaye ku wa Gatanu tariki ya 20 Gashyantare 2025, nyuma y’amakuru yavugaga ko yasaruye ibiti birenga 200 mu ishyamba rya Leta akanabikoreshamo imbaho akazigurisha.
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Kagabo Rwamunono Richards, yabwiye IGIHE ko uwo muyobozi koko yatawe muri yombi aho akekwaho gusarura ishyamba rya Leta nta ruhushya yabiherewe.
Yagize ati “ Ni byo afunzwe akekwaho gutema ibiti mu ishyamba rya Leta, bivugwa ko yatemye ibiti birenga 200 nta byangombwa yahawe ni na yo mpamvu yafashwe, amashyamba yaba aya Leta ndetse n’abaturage asarurwa ari uko yaherewe uburenganzira n’inzego zibifitiye ububasha, iyo bigeze ku gusarura ishyamba rya Leta rero utanabiherewe uburenganzira ni icyaha ariko haracyakorwa iperereza , abantu rero nibace mu nzira zemewe be kwangiza ibidukikije.”
Yaboneye gusaba abayobozi kuba intangarugero bakazirikana ko bakwiye gucunga ibya Leta aho kuba aba mbere mu kubyangiza.
Kugeza ubu haracyakorwa icukumbura ngo hamenyekane ibiti yatemye, ni mu gihe kugeza ubu uyu mugabo afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kigabiro mu gihe iperereza rigikomeje.
Itegeko ryo muri Kamena 2026 rigenga amashyamba n’ibiti risobanura ko “kwangiza amashyamba” bivuga gukora ibikorwa binyuranyije n’amategeko bibangamira imikurire, imiterere, n’imikorere kamere y’amashyamba harimo kuyasarura ateze, kuyahingamo, gukoreramo ibikorwa by’ubucukuzi, kuyatwika, n’ikindi gikorwa cyose cyabangamira imicungire irambye y’amashyamba.
Ingingo ya 43 y’iri tegeko ivuga ko umuntu usarura ishyamba cyangwa ibiti bya Leta nta ruhushya cyangwa ubyangiza, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko itarenze miliyoni 5 Frw.
Iyo iki cyaha gikozwe n’urwego rufite ubuzimagatozi, ruhanishwa ihazabu itari munsi ya miliyoni 10 Frw ariko itarenze miliyoni 20 Frw.


Kinyarwanda
English
Swahili









