issa
Turikiya yashyize hanze inyandiko yibasira Netanyahu.

Apr 12, 2026 - 11:45
 0

Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya Turikiya yatangaje ko Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, amaze igihe ashinjwa ibikorwa nk’ibya Adolf Hitler wateguye akanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abayahudi.

Ku wa Gatandatu 11 Mata 2026 nibwo Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Turikiya yashyize hanze iyi nyandiko yibasira Netanyahu.

Mu gika cya kabiri cy’iyi nyandiko, ivuga ko impapuro zita muri yombi Netanyahu zamaze gutangwa n’Urukiko Mpuzamahanga mpanabyaha ku birego by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu ndetse ikomeza ivuga ko ibikorwa bya Leta ya Israel ari Jenoside.

Iti “Netanyahu wagaragajwe kenshi nka Hitler wo mu bihe byacu kubera ibyaha yakoze, ni umuntu ukomeye kandi ufite amateka azwi. Ku butegetsi bwa Netanyahu Israel iri mu Rukiko Mpuzamahanga mpanabyaha (ICJ) kubera ibyaha bya Jenoside.”

“Intego ya Netanyahu ni ugutesha agaciro ibiganiro by’amahoro biri kuba kugira ngo akomeze umugambi we wo kwigarurira akarere. Kunanirwa gukora ibi bishobora gutuma aburanishwa mu gihugu cye ndetse akaba yafungwa.”

Iyi nyandiko ikomeza yerekana uburyo Perezida wa Turikiya, Recep Tayyip Erdoğan yibasiwe cyane n’abayobozi ba Israel bamushinja ibyaha bidafite gihamya, bitewe n’ukuri yashyize hanze.

Isoza ivuga ko Türkiye izakomeza kurinda abaturage b’inzirakarengane kandi ko izakora ibishoboka byose kugira ngo Netanyahu aryozwe ibyaha yakoze.

Iyi nyandiko isa n’isubiza Benjamin Netanyahu, wavuze ko “Israel ku butegetsi bwanjye izakomeza kurwanya ubutegetsi bw’iterabwoba bwa Iran n’imitwe bakorana, aho kuba nka Erdoğan uyiha uburyamo ndetse akica abaturage be b’aba-Kurds.”

Amagambo ya Netanyahu ajya gusa neza n’aya Minisitiri w’Ingabo wa Israel, Israel Katz, washinje Perezida Erdoğan ubwicanyi bw’aba-Kurds akirengangiza ko ibyo yita Jenoside iri gukorwa na Israel, ari ukwirwanaho ihangana n’umutwe wa Hamas bamushinja gufasha.

Yakomeje amwita umunyantege nke nyuma yo kutagira icyo akora ku bitero bya misile Iran yarashe ku butaka bwa Turikiya mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Amakimbirane hagati ya Israel na Turikiya amaze igihe, ariko aheruka ashingiye cyane ku ntambara ya Israel muri Gaza.

Perezida Erdoğan yumvikanye kenshi anenga iyi ntambara, ndetse mu 2025 Turikiya yashyize hanze impapuro zo guta muri yombi Netanyahu, ashinjwa ibyaha bya Jenoside.