Centrafrique: Ingabo z'u Rwanda zibutse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994
Abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA), bakorera i Bangui, i Bria n’i Bossembélé, bibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iki gikorwa cyabereye mu bigo bya gisirikare bya Bangui, Bria na Bossembélé, ku wa 7 Mata 2026.
Ni igikorwa cyitabiriwe n’abayobozi b’Ingabo z’u Rwanda, abasirikare mu nzego zitandukanye, abakozi ba MINUSCA, ndetse n’abayobozi ba Repubulika ya Centrafrique, barimo Umunyamabanga Mukuru w’Intara ya Fertit, Magloire Balepoed.
Magloire Balepoed yavuze ko kwibuka ari igikorwa gikomeye gituma abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batibagirana, kandi kigafasha ukuri gukomeza guhererekanywa.
Yashimangiye kandi ko ububabare bw’Abanyarwanda atari ubwabo gusa, ahubwo ari ikibazo kireba inyokomuntu yose, bukaba urwibutso rw’ingaruka mbi z’urwango, amacakubiri no kutabyamagana.
Magloire, yongeyeho ko kwibuka byibutsa inshingano abatuye Isi basangiye, zo kwamagana ivangura iryo ari ryo ryose, kurwanya abashishikariza abandi kugora ubugizi bwa nabi, no kurengera agaciro k’umuntu uwo ari we wese.
Umuyobozi w’Ibitaro byo ku rwego rwa kabiri by’u Rwanda bikorera muri MINUSCA i Bria, Col Muganga Dr. Christian Mukwesi, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 itatangiye muri Mata 1994, ahubwo yabanjirijwe n’imyaka myinshi y’ihohoterwa, itotezwa n’ubwicanyi bwibasiraga Abatutsi.
Yagaragaje ko tariki ya 7 Mata 1994 ari bwo Jenoside yari yarateguwe igihe kirekire yashyizwe mu bikorwa.
Yagize ati “Aya mateka ababaje adusigira inshingano zikomeye zo kurinda ikiremwamuntu, kurengera abari mu kaga, no gukora ibishoboka byose kugira ngo ibyabaye bitazongera kuba ukundi.”
Yakomeje avuga ko Jenoside yahagaritswe n’ubutwari n’ubwitange by’Ingabo za RPA-Inkotanyi, ziyobowe na Perezida Kagame, wari uyoboye urugamba rwo kubohora u Rwanda.
Umuhango wo kwibuka watangijwe n’urugendo rwo kwibuka, rwabaye umwanya wo gutekereza ku mateka, kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi no kongera kwiyemeza indangagaciro z’amahoro, ubumwe no kubahiriza agaciro ka muntu.

Kinyarwanda
English
Swahili









