issa
Karongi: Barashima ko Leta yaciye ivangura n'amacakubiri

Apr 8, 2026 - 10:58
 0

Abatuye mu karere ka Karongi mu ntara y'i Burengerazuba baravuga ko bishimira ko Leta y'Ubumwe yaranduye ivangura n'amacakubiri hakimakazwa Ubumwe bw'Abanyarwanda n'imiyoborere myiza, ishyira umuturage ku isonga.

Mu karere ka Karongi igikorwa cyo gutangiza icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, cyabereye mu Murenge wa Mubuga kuwa Kabiri tariki ya 7 Mata 2026. Icyo gikorwa cyabimburiwe no kunamira abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 baruhukiye mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Mubuga ndetse hanacanwa urumuri rw'icyizere.

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu karere ka Karongi bavuga bashima intambwe yatewe mu kubanisha Abanyarwanda nyuma y'uko hahagaritswe Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umwe mu bakecuru batuye mu Murenge wa Mubuga yagize ati "Nshima y'uko Igihugu cyacu, Umukuru w'Igihugu yagihagurukiye akagitunganya, ubu abantu bose tukaba tuvuga rumwe, tukaba dusangira, nta rwikekwe rukiriho cyane.

 Mbere hariho urwikekwe kubera inyigisho mbi za Leta zabanje, ku bwa Kayibanda no ku bwa Habyarimana, habayeho ingengabitekerezo no gushaka gutandukanya Abanyarwanda, haba mu mashuri, mu kwiga kwacu Abatutsi ntabwo bigaga ngo batsinde, kubera ivangura bakorerwaga."

Umwe mu basaza nawe avuga mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 hariho politike y'ivangura rishingiye ku bwoko akavuga ko ashima kuba buri munyarwanda wese afite amahirwe angana n'aya mugenzi we biturutse ku miyoborere myiza yimakajwe nyuma y'uko Ingabo za RPA zihagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagize ati "Mu mashuri bahagurutsaga abana b'Abatutsi n'Abahutu,  iyo mibare Minisiteri yarayisabaga bakaba bayiifite. ibijyanye no gupiganirwa akazi hakabaho ikizami ntabwo twakundaga kubibona bisa nkaho bitabagaho ariko ubu bibaho."

Umuyobozi w'Akarere ka Karongi Muzungu Gerard, yasabye abaturage bo mu karere ka Karongi kuba hafi Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994,  bakabahumuriza muri iki gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagize ati "Nkuko tubizirikana mu nsanganyanatsiko yacu, ni uko dukomeza kwibuka kandi Twiyubaka muri byose ndagirango mbasabe ko muri iki gihe dukomeza kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, cyane cyane dufata mu mugongo Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994."

Mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Mubuga, hashyinguwemo imibiri y'abishwe muri Jenoside irenga 10.000.

Apr 8, 2026 - 16:56