Rutsiro: Umugore yatawe muri yombi akekwaho kwica umugabo we amutemye
Umugore ufite imyaka 56 wo mu Kagari ka Bumba mu Karere ka Rutsiro n'abana be babiri ndetse n'abaturanyi babiri batawe muri yombi nyuma y’uko umugabo we Nsengiyaremye Gervais wari ufite imyaka 60 asanzwe mu nzu yapfuye.
Uyu mugore n'abana be batawe muri yombi nyuma y'uko bigaragaye ko umugabo we yapfuye atemwe mu mutwe.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Kabiraho, Akagari ka Bumba ku wa 12 Mutarama 2026.
Mu ijoro ku tariki 11 rishyira ku wa 12, ni bwo uyu mugore yahamagaye umuyobozi w’Umudugudu avuga ko umugabo we Nsengiyaremye yatashye yasinze egeze mu rugo agwira ibuye mu nzu agapfa.
Amakuru avuga uyu muryango wari ufitanye amakimbirane ashingiye ku bushoreke, kubera ko uyu mugabo yabihamijwe n’inkiko afunguwe ntiyareka iyo nshoreke.
Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwahise bubimenyesha inzego zirimo Polisi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) zihageze risanga Nsengiyaremye afite igikomerere kigaragaza ko yatemwe mu mutwe no ku gahanga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushubati, Mwenedata Jean Pierre yabwiye IGIHE ko umugore wa Nsengiyaremye yatabaje avuga ko umugabo we yituye hasi agapfa.
Yagize ati"Inzego zibishinzwe zataye muri yombi abantu batanu barimo umugore wa Nsengiyaremye n’abana babiri n’abaturanyi babiri. Turasaba abaturage kwirinda ibyaha, kuko nko ni icyaha gikomeye gihanwa n’amategeko, umuntu ashobora gufungwa burundu cyangwa agafungwa imyaka myinshi.”
Yibukije abashakanye ko igihe bafitanye amakimbirane bajya begera ubuyobozi bukabagira inama, byananirana amategeko akabatandukanya.
Abakekwa bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Gihango na ho umurambo wa Nsengiyaremye wajyanywe ku Bitaro bya Murunda gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.


Kinyarwanda
English
Swahili









