issa
Igiciro cy’ikawa cyageze kuri 750 Frw ku kilo

Jan 13, 2026 - 20:16
 0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, NAEB, cyatangaje ko igiciro fatizo ku kilo cy’ikawa y’ibitumbwe yeze kandi ihishije neza umuhinzi uyijyana ku ruganda azajya ahabwa 750 Frw ku kilo.

Mu itangazo NAEB ilyashyize hanze ku tariki ya 13 Mutarama 2026, yatangaje ko igiciro cy’ikawa yarerembye (floaters) ari 200 Frw ku kilo.

Yamenyesheje abahinzi b’ikawa n’inganda zitunganya umusaruro wa kawa ko mu 2026, igiciro cy’ikawa igemurwa ku ruganda cyahindutse, ishimangira ko nta muntu wemerewe kugura ikawa ku giciro kiri munsi y’icyagenwe.

Yagize ati “Nta wemerewe kugura ikawa ku giciro kiri munsi y’icyavuzwe muri iri tangazo. Iki giciro gitangira gukurikizwa uhereye ku itariki iri tangazo rishyiriweho umukono.”

Iki giciro gishya cyerekana ubwiyongere bw’igiciro cy’ikawa bungana na 150 Frw kuko mu 2025 ikawa y’ibitumbwe yeze neza igemurwa ku ruganda, ikilo cyaguraga 600 Frw.

Ikawa y’u Rwanda ifatwa nka kimwe mu bihingwa ngengabukungu byinjiriza u Rwanda akayabo.

Imibare itangwa na NAEB igaragaza ko mu wa 2025, u Rwanda rwohereje mu mahanga ikawa ingana na toni 23.860 yinjije arenga miliyari 216 Frw, avuye kuri miliyari zirenga 129 Frw mu 2024.

NAEB igaragaza ko umusaruro w’ikawa yoherezwa mu mahanga wiyongereye ku kigero cya 39% mu 2025 ugereranyije no mu 2024 ndetse n’amafaranga yinjizwa aturutse muri uyu musaruro yiyongereyeho 65% muri 2025.