Gatsibo: Umusore w’imyaka 26 yimanitse mu mugozi
Umusore w’imyaka 26 wo mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gatsibo yiyahuye yimanitse mu mugozi arapfa, bikekwa ko yatewe no gufuhira umukobwa bakundanaga bitewe n’uko yari amaze iminsi amwambuye telefone ye, kugira ngo agenzura abajya bamuhamagara n’abamwandikira.
Ibi byabaye mu gitondo cyo kuwa Gatatu tariki ya 9 Nyakanga 2025.
Amakuru avuga ko uyu musore yabanaga n’ababyeyi be aho bari batuye mu Mudugudu w’Icyerekezo uherereye mu Kagari ka Butiruka mu Murenge wa Remera.
Abatuye muri aka gace bavuga ko muri aka gace avuga ko uyu musore nyuma yo kwambura umukobwa bakundanaga telefone ye akayimarana igihe, ashobora kuba yarabonye ibimenyetso ko afite abandi yakundaga bimunanira kwihangana afata icyemezo cyo kwiyahura.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera, Urujeni Consolee, yavuze ko uyu musore w’imyaka 26 yimanitse mu mugozi.
Yagize ati “Ababyeyi batubwiye ko mu gitondo bari bari kumwe n’uyu musore ari muzima, nyuma baza kubwirwa ko yiyahuye kuko yimanitse mu mugozi. Batubwiye ko hari umukobwa w’inshuti ye bakundanaga wabaga mu Karere ka Kayonza, aheruka kumusura amwaka telefone arayizana, umukobwa akajya amusaba kuyimusubiza umuhungu akamubwira ko azaza kuyifata iwabo hari abantu benshi.’’
Yakomeje avuga ko uwo mukobwa yaje guhamagara umuyobozi w’umudugudu w’aho umusore atuye amusaba ko yamufasha kwaka uwo musore telefone ye ku buryo ngo uwo muyobozi yaje kureba uwo musore arabimubwira undi amubwira ko azayimuha.
Uyu muyobozi yavuze ko batamenye niba ibyo aribyo byateye uwo musore kwiyahura ngo kuko uretse kuba yari yarabiciye mu marenga aganira n’umukobwa, nta wundi muntu yari yarabibwiye.
Ati “Ashobora kuba yarazanye iyo telefone y’umukobwa wenda akaba yayibonyemo amafoto ari kumwe n’abandi bantu, ashobora kuba na none hari ibyo yijeje umukobwa wenda na none umukobwa akaba yamuvumbuye ntabwo twabimenya gusa yimanitse mu mugozi.’’
Amakuru avuga ko ubwo inzego z’umutekano zageraga iwabo w’uyu musore, ababyeyi be bavuze ko ntawe bashinja kubicira umwana.


Kinyarwanda
English
Swahili









