issa
Nyamasheke: Aratabaza nyuma yo guterwa ubwoba akamburwa umurima we

Jan 13, 2026 - 20:49
 0

Mukadoni Fausita utuye mu Karere ka Nyamasheke, mu Murenge wa Bushenge, avuga ko arimo kwamburwa umurima we n’umugabo uvukana n’umugabo we, abifashijwemo n’ubuyobozi bw’uwo murenge, nyuma yo gushyirwaho iterabwoba, akarandurirwa imyaka ye akanasinyishwa ibintu atazi.

Uyu mubyeyi avuga ko yagiye kubona atumweho n’umuyobozi w’umudugudu ngo ajye kumva icyo ubuyobozi bw’Umurenge wa Bushenge bwamushakiraga, nyuma yo kugerayo agashyirwaho iterabwoba n’ubuyobozi bw’uwo murenge hamwe n’umuyobozi w’ingabo w’uwo murenge, ategekwa kurandura imyaka ye, abwirwa ko uwo murima atari uwe.

Yagize ati “Nagiye kubona mbona ntumweho n’umudugudu wacu ngo ubuyobozi bw’umurenge buranshaka. Nagezeyo, ubwo hari umuyobozi w’umurenge wacu wa Bushenge uhagarariye ingabo n’abandi benshi. Ubwo bahise bambaza bati ‘Mukecu, kuki ukomeje gutsimbarara ku murima utari uwawe?’ Bahita bantegeka kurandura imigozi y’ibijumba nari maze iminsi nteye, bambwira ko ntabyemeye bari buhite banshyiramo amapingu bakamfunga.”

Uyu mubyeyi avuga ko ubundi iyo sambu yayisigiwe n’umugabo we witwa Simugenga Eduard, uvukana n’uwo mugabo urimo kuyimwambura witwa Juvenal, nyuma yo guhabwa iye akayigurisha, ndetse ko uwo mukecuru ayifitiye inyandiko n’ibyemezo byose bigaragaza ko ari iye, nyuma yo kuyihingamo imyaka irenga 10.

Uretse ko ngo ubuyobozi bw’uwo murenge butabyitaho cyangwa ngo bumuhe umwanya agaragaze ibyo byemezo, cyane ko ngo uwo Juvenal nta kigaragaza ko iyo sambu arimo kurwanira ari iye.

Uyu mukecuru avuga ko nyuma yo gushyirwaho iterabwoba ry’uko ari bufungwe no gusinyishwa ibintu atazi, yahisemo kubahiriza ibyo, ategekwa kurandura imigozi ye yari amaze iminsi ateye, bimutera kujya gutanga ikirego ku Karere ka Nyamasheke avuye mu Murenge wa Bushenge, yikoreye iyo migozi birangira agaruwe ishangi kuri Polisi.

Ati “Bantegetse kurandura imigozi yanjye nari maze iminsi nteye, hanyuma njye n’abana banjye tujya gutanga ikirego ku karere. Imigozi bari baturanduje tuyitwaye mu bitenge, tugezeyo badusaba kugaruka gutanga ikirego ishangi kuri Polisi.”

Akomeza avuga ko asaba kurenganurwa agasubizwa iyo sambu ye iri mu Mudugudu wa Ruhinga ya Mbere, mu Kagari ka Katavo, mu Murenge wa Bushenge, mu Karere ka Nyamasheke, kubera ko ayifitiye inyandiko n’ibyangombwa, mu gihe urimo kuyimwambura we ntacyo afite kigaragaza ko ari iye nkuko yabitangarije TV10.

UKWELITIMES ubwo twageragezaga kuvugisha ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke nti twababonye.

Jan 13, 2026 - 20:56