issa
Tinubu ameze neza: Perezida wa Nigeria yituye hasi ari muri Turkiya

Jan 28, 2026 - 11:36
 0

Perezida wa Nigeria, Bola Ahmed Tinubu, yatangaje ko ameze neza nyuma yo guhubangana akagwa hasi mu muhango wo kumwakira mu ruzinduko yagiriraga muri Turkiya.

Uyu perezida w’imyaka 73 yahuye n’iki kibazo ubwo yakirwaga na mugenzi we Recep Tayyip Erdogan mu murwa mukuru Ankara. Amashusho yafashwe agaragaza Tinubu arimo kugenda, agahubangana akitura hasi, ahita afashwa n’abantu bari bamuri hafi.

Nyuma y’ako kanya, amashusho yahise akurwa ku miyoboro ya televiziyo, ariko hashize amasegonda agera kuri 45, bongeye kwerekana Perezida Tinubu na Erdogan bahagaze neza, bigaragaza ko nta kibazo gikomeye yari yagize.

Umwe mu bakozi ba Perezida Tinubu, Sunday Dare, yavuze ko uyu mukuru w’igihugu yakomeje inama yari iteganyijwe na mugenzi we wa Turkiya, agaragaza ko atigeze agira ikibazo gikomeye cy’ubuzima.

Aya mashusho yakomeje guhererekanywa cyane ku mbuga nkoranyambaga, bituma hibazwa byinshi ku buzima bwa Tinubu. Gusa umuvugizi we, Bayo Onanuga, yasobanuye ko uyu perezida yakandagiye ku kintu cy’icyuma cyari hasi, bituma ahubangana.

Yagize ati: “Ibi si ikibazo gikomeye, uretse ku bashaka kubigira inkuru irenze. Kwari uguhubangana gusa, Imana ishimwe, si ukugwa.”

Si ubwa mbere Tinubu agize ikibazo nk’iki mu ruhame. Mu mwaka wa 2024, ubwo yari yaguye mu ruhame, yaje kubivugaho atebya, avuga ko abantu baketse ko yari ari gukina umuziki.

Nyuma y’iyo nama yabereye muri Turkiya, Leta ya Turkiya yatangaje ko yagiranye amasezerano mashya y’ubufatanye na Nigeria, cyane cyane mu nzego z’ubukungu, ubucuruzi n’igisirikare.

Perezida Tinubu yagiye ku butegetsi mu 2023, ariko kuva icyo gihe, ubuzima bwe bwakomeje kuvugwaho byinshi n’abaturage ba Nigeria, bamwe bagaragaza impungenge ku bushobozi bwe bwo kuyobora igihugu.