Kirehe: Abaturage basabwe kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside
Umuyobozi w'Akarere ka Kirehe na perezida w'Inama Njyanama y'akarere mu butumwa bahaye abaturage babasabye kwirinda amacakubiri n'ivangura no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside bagaharanira ubumwe bw'Abanyarwanda.
Umuyobozi w'Akarere ka Kirehe, mu butumwa yagejeje ku bitabiriye igikorwa cyo gutangiza icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, cyabereye mu Murenge wa Gatore, yagaragarije abaturage ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa n'abari abayobozi banashishikarije abo bari bayoboye kwica Abatutsi bari batuye muri komini Rusumo.
Yagize ati "Iyo twumvise ayo mateka ni ngombwa ko tubigaragaza ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe, ntabwo yari impanuka, yari yarateguwe, Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye nyuma y'amateka y'ingengabitekerezo ya Jenoside, nyuma y'amateka y'amacakubiri n'urwango rwari rwarabibwe imyaka myinshi ."
Meya Rangira yashimiye Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 anashimira Abarokotse Jenoside uburyo biyubatse mu myaka 32 ishize Jenoside ihagaritswe.
Yagize ati "Nkuko ntangiye mbivuga turashima ubutwari, kudaheranwa Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bagaragaje muri iyi myaka 32 ishize, Abarokotse baduha icyizere nk'Igihugu, ko nyuma y'icyaha cy'indengakamere nka kiriya cya Jenoside, ubuzima bushobora kugaruka kandi twese tugafatanya kugira ngo twubake Igihugu twese dufitiye icyizere.
Iyo tugaruka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi tugaruka ku butwari bw'Inkotanyi zari ziyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika zahagaritse iyi Jenoside ariko ntabwo zahagaritse Jenoside gusa zahinduye na Politike n'imibereho y'Igihugu cyacu."
Meya Rangira yakomeje ati "Uyu munsi turi aha twibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihe abayikoze bifuzaga ko ayo mateka tutayibuka. Turibuka turi mu Gihugu giharanira ubumwe n'ubudaheranwa turibuka turi mu Gihugu gishyira imbere ubumwe bwacu, gishyira imbere uburenganzira bwa buri munyarwanda, Igihugu kiduha icyizere ko Jenoside itazongera ukundi, kandi abazadukomokaho n'imyaka iri imbere ko batazongera kuba muri ayo mateka mabi."
Meya Rangira yasabye abaturage kwirinda amacakubiri n'ivangura bakarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere ka Kirehe, Prof. Kabera Callixte yashimiye Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, anasaba abaturage kwirinda no kurwanya amacakubiri n'ingengabitekerezo ya Jenoside.
Yagize ati "Uwo Inkotanyi yageragaho nibwo ubuzima bwatangiraga kubaho, ubwo twibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, ni umwanya mwiza wo kuzirikana ko ikibi kitaramba, ntabapfira guhera, Inkotanyi si uguhagarika Jenoside ahubwo ni ukugarura ubuzima, ahubwo ni ukugarura icyizere ko Igihugu gishobora kubaho."
Prof Kabera yakomeje asaba abaturage kubakira kuri Ndi Umunyarwanda no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ati"Ubutumwa bw'uyu munsi ni ubwo gukomeza kunga Ubumwe no kubakira kuri ayo mateka kugirango Jenoside ntizongere kubaho.
Mu buhamya n'amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu karere ka Kirehe hagarutswe ku ruhare abari abayobozi muri Komini ya Rusumo barimo uwari burugumesitiri wayo, bagize mu gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi no kuyishyira mu bikorwa.

Kinyarwanda
English
Swahili









