Kimisagara: Neg The General yatunguwe no gusanga umushyitsi wari wamusuye yapfiriye iwe
Umusore wari wasuye umuhanzi Ngenzi Serge uzwi ku izina rya Neg G The General iwabo mu Kagari ka Kamuhoza mu Murenge wa Kimisagara, Akarere ka Nyarugenge yahasanzwe yapfiriye.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, nibwo uyu muhanzi Neg G The General yatunguwe no gusanga umushyitsi wari wamusuye iwe yahapfiriye.
Amakuru avuga ko uwo mushyitsi yari yabwiye Neg G The General ko arimo kuribwa mu nda, maze agerageza kumushakira ubufasha bwo kumujyana kwa muganga.
Bivugwa ko abaganga bageze aho yari ari basanga yamaze kwitaba Imana.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 9 Mata 2026, ubwo UKWELITIMES, yateguraga iyi nkuru imodoka ya Polisi itwara umurambo yari yamaze kuhagera.

Kinyarwanda
English
Swahili









