issa
Perezida Kagame yasabye urubyiruko kubaka igihugu bashingiye ku ndangagaciro

Dec 30, 2025 - 07:48
 0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yashimangiye ko urubyiruko ari inkingi ikomeye y’ejo hazaza h’igihugu, arusaba gushingira ku ndangagaciro nziza no ku kazi gafite umumaro mu rwego rwo kwiyubaka no guteza imbere u Rwanda.

Ibi yabigarutseho ku wa 29 Ukuboza 2025, mu ijambo yagejeje ku rubyiruko rwari rwitabiriye ibirori byo gusoza umwaka, aho yibukije ko u Rwanda rufite umwihariko ukomeye wo kuba abarenga 75% by’abaturage bari munsi y’imyaka 30.

Perezida Kagame yavuze ko uwo mubare munini w’urubyiruko ari isoko ikomeye y’imbaraga ku gihugu, ariko agaragaza ko izo mbaraga zigomba gushingira ku ndangagaciro n’imirimo ifite ireme, ishobora gufasha urubyiruko kwiteza imbere no kubaka igihugu.

Yagize ati “Mwe rubyiruko muri hano, muri benshi mu bagize abaturage b’u Rwanda. Kuba 75% by’abaturage bari munsi y’imyaka 30 ni imbaraga ikomeye cyane. Tugomba kwemeza ko izo mbaraga zishingiye ku ndangagaciro zacu no ku mirimo ifite umumaro, ibafasha kwiyubaka no kubaka igihugu cyanyu.”

Umukuru w’Igihugu yongeye kwibutsa urubyiruko ko bidashoboka kubaka igihugu umuntu atabanje kwiyubaka, abasaba gufata inshingano zo guteza imbere u Rwanda binyuze mu guhanga udushya, gukora cyane no kugira imyitwarire iboneye.

Ati “Ntushobora kubaka u Rwanda utabanje kwiyubaka. Ibyo ni byo mbasaba, kandi ni byo mbifuriza.”

Ubu butumwa Perezida Kagame yageneye urubyiruko rw'u Rwanda nkuko tubikesha urubuga rwa X rw'ibiro by'umukuru w'igihugu, bugaragaza agaciro u Rwanda rukomeje guha urubyiruko nk’imbaraga nyamukuru z’iterambere rirambye n’ejo hazaza h’igihugu.

Dec 30, 2025 - 07:49