Muhanga: Abaturage barataka kudahabwa serivisi kubera gitifu na Sedo bataboneka ku Kagari(Amafoto)
Abaturage batandukanye bomu Kagari ka Gahogo mu Murenge wa Muhang, Akarere ka Muhanga, baravuga ko babangamirwa cyane n’uburyo batajya bahabwa serivisi bitewe n’uko bajya bamara iminsimyinshi batabona abayobozi babo ku biro by’Akagari.
Ibi babitangarije UKWELITIMES, ahagana saa munani n’igice z’amanywa kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Ukuboza 2025, ubwo yasangaga bamwe mu baturage baryamye hanze y’ibiro by’Akagari ka Gahoko.
Aba baturage bo mu Kagarika Gahogo, bavuga ko bajya bamara iminsi myinshi batabona ababaha serivise ndetse bifuza ko iki kibazo kigera mu nzego zo hejuru kugirango gikemuke
Umwe yagize ati “ Rwose mudukorere ubuvugizi nk’ubu udusanze aha saa munani ibaze twahageze saa mbiri ibiro bifunze kugeza n’ubu birafunze kandi tuba twakoze urugendo rurerure tuza aha, ubu se nk’umunyamakuru urabona ari byo koko?”
Undi yagize ati “ Ikibabaje n’uko batajya babwira abantu niba batari bukore kugira ngo bareke kuzira aha ubusa, none se ibaze nawe umuntu araza agategereza bwakwira agataha kandi biba inshuro nyinshi.”
Umunyamabanga Nshingwa bikorwa w’aka Kagari ka Gahogo, Jean Rwabigwi, we yabwiye UKWELITIMES, ko impamvu badatanga serivisi neza biterwa n’uko ari bake.
Ati “ Hari ahantu nari nagiye nahonimu Kazi no ku Karere barabizi, nari nagiye kureba abantu bakeneye inkunga y’ingoboka na moto yanjye yagize ikibazo ikindi na sedo yari yagiye ahandi hantu mu kazi.”
Yakomeje avuga ko kuba bakora mu Kagari ari babiri ari bimwe mu bituma badatanga serivisi neza ndetse ari nayo mpamvu ituma abaturage bavuga ko babasiragiza.
Birirwa ku Biro by'akagari bategereje abayobozi baruha bagataha
Abaturage bo mu Kagari ka Gahogo mu Murenge wa Muhanga bavuga ko bifuza ko ikibazo cyo kudahabwa serivisi neza Perezida Paul Kagame akimenya.jpg
Babangamirwa no kudahabwa serivisi nziza
Hari abo bisaba kuryama ku kagari kubera kunanirwa


Kinyarwanda
English
Swahili









