issa
Kigali: Hagiye gushyirwaho amatara yihariye ayobora bisi zitwara abagenzi

Nov 14, 2025 - 09:25
 0

Umujyi wa kigali watangaje ko mu minsi mike hazashyirwaho amatara yihariye azajya ayobora imodoka zitwara abantu benshi mu rwego rwo kugabanya umuvundo w’ibinyabiziga mu mihanda no kwihutisha ingendo.

Mu butumwa Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali yanyujije kuri X, Umujyi wa Kigali uvuga ko gutunganya uburyo bwo gutwara abantu benshi ari kimwe mu bisubizo byo kugabanya umubyigano w’imodoka ugaragara mu mihanda ya Kigali, ushimangira ko gushyiraho amatara yihariye ayobora bisi bizatuma zitambuka mbere bityo zigereyo vuba.

Ati “Wari uzi ko mu minsi iri imbere hazatangira gukoreshwa amatara yihariye yo mu muhanda ayobora imodoka zitwaye abantu benshi muri Kigali yacu?”

Ibi bije bikurikira izindi ngamba zafashwe na leta mu rwego rwo gukemura iki kibazo, aho Urwego Ngenzuramikorere, RURA, rwatangaje ko muri uku kwezi ikigo cya Leta, Ecofleet Solutions Ltd, kizatangira imirimo yo gutwara abantu mu buryo bwa rusange hagamijwe kunoza uburyo byakorwagamo.

Mu Kwezi gushize ubwo Umuyobozi Mukuru wa RURA, Rugigana Evariste, yabazwaga n’Abasenateri ikiri gukorwa kugira ngo hagabanywe moto zikomeje kwiyongera mu Mujyi wa Kigali kandi zidatanga igisubizo kirambye mu gutwara abantu mu buryo bwa rusange.

Rugigana yasobanuye ko muri gahunda yo gukemura ikibazo cy’ubwiyongere bwa moto n’ibinyabiziga by’abantu ku giti cyabo, hashyizweho ikigo cya Leta cyitwa Ecofleet Solutions Ltd, kigamije gufasha mu kunoza ubwikorezi rusange.

Ati “Ubu ubwikorezi rusange bwakorwaga nka serivisi itangwa n’abikorera kandi bo bareba inyungu. Niba aparitse muri gare ntabwo ari busohoke bisi itaruzura. Ubwo aho ni ho hari ugukemura cya kibazo cyo kuba hari abantu batinda guhaguruka bicaye muri bisi. We agomba kwishyura inguzanyo muri banki ntabwo dushaka kumurenganya. Ni ukuvuga ngo aricara niba yabuze abantu araparika.”

Muri Kanama, Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi gahunda ya Guverinoma y’imyaka itanu yo kuva mu 2024-2029, yatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda iteganya kubaka imihanda ireshya na kilometero 300 ya kaburimbo yo ku rwego rw’igihugu n’indi y’imigenderano hagamijwe koroshya ingendo.

Kuri ubu mu Rwanda habarurwa moto 56.452 zikoreshwa mu bwikorezi rusange, mu gihe Umujyi wa Kigali hari ibigo 13 bitanga serivisi zo gutwara abantu mu buryo bwa rusange, aho habarurwa bisi zirenga 450.

Nov 14, 2025 - 09:28