issa
Papa Leo XIV yasabye abatuye Isi kwakira no gufasha abimukira

Oct 6, 2025 - 07:41
 0

Papa Leo XIV yasabye abatuye isi kureka kwiyoberanya bagahitamo gukorera Imana cyangwa amafaranga, bagahitamo gutanga ubutabera cyangwa akarengane, anabibutsa ko ukwemera nyako kugomba kugaragarira mu bikorwa by’ubutabazi n’urukundo.

Ibi Papa Leo XIV yabigarutseho ubwo yari ku musozi mutagatifu wa Petero i Vatican ubwo yatangiraga ku mugaragaro Yubile yo gusabira abimukira n'umurimo w'ubutumwa bwiza mu muhango watangiye ku wa gatandatu usozwa kuri iki cyumweru tariki ya 5 Ukwakira aho wari witabiriwe n’abarenga ibihumbi 40 bari baturutse hirya no hino ku Isi nk'uko bikomeje kugarukwaho n'ibinyamakuru byo muri Vatikani.

Papa yavuze ko impano z’Imana zigomba gukoreshwa mu kubaka isi irimo ubutabera n’uburinganire hagati y’abantu bose ndetse abantu bagahagarika kwiyoberanya mu byo bakora bagahitamo inzira ihoraho bagomba kugenderamo.

Yagize ati“ Iyi Yubile tugiye gutangira itwibutsa ko isi igomba kuba iy’abantu bose, ariko siko bimeze muri iki gihe. Muri uyu mwaka tugomba guhitamo abo dukorera tugahagarika kwiyoberanya tugahitamo niba tugomba kurengera abantu mu butabera cyangwa tugahitamo akarengane. Iki gihe ni ngombwa ko duhitamo gukorera Imana cyangwa amafaranga".

Kuri iki Cyumweru mu isozwa ry’iyo Yubile Papa yongeye kwibutsa Abakirisitu ko bafite inshingano zikomeye zo kwakira no gufasha abimukira bava mu bihugu bitandukanye hirya no hino ku isi avuga ko abimukira ari abavandimwe ba buri umwe bityo ko bakeneye urukundo nk’abandi bantu.

Ubu butumwa bwa Papa Leo XIV buje nyuma y’uko hari hashize iminsi mike anenze politiki ya Perezida Donald Trump yo gukumira abimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Oct 6, 2025 - 07:47