Umunyamakuru Jean Paul Nkundineza yatashye
Umuryango wa Jean Paul, inshuti n'abo babanye ku wa 5 Ukwakira 2025 bagiye kumwakira mu igororero rya Nyarugenge riri I Mageragere. Kuri ubu ari mu rugo aho ari kumwe n'umuryango we nyuma yo kurangiza igifungo cy'imyaka ibiri n'ihazabu ya miliyoni 1 Frw.
Jean Paul Nkundineza yafunzwe ku wa mbere tariki 16 Ukwakira 2023. Yabaye inkuru nini mu itangazamakuru bitewe n'uko yari amaze igihe akurikirana inkuru zo mu butabera.
Ku wa Gatatu tariki 31 Nyakanga 2024, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamuhanishije igifungo cy’imyaka ibiri n’ihazabu ya miliyoni 1 Frw nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha, rumuhanaguraho cyo guhohotera umutangabuhamya.
Yarajuriye asaba ko yagirwa umwere nubwo bitamuhiriye kuko tariki 17 Nyakanga 2024 nibwo haburanishijwe Ubujurire.
Icyo gihe rero Ubushinjacyaha busaba ko umunyamakuru Jean Paul Nkundineza ahamwa n’ibyaha byose yari akurikiranyweho gusa ariko ajurira agaragaza ko akwiye kuba umwere kuko ibyaha yarezwe ko yatangaje ku muyoboro wa YouTube mu bihe bitandukanye ntaho yigeze ahohotera umutangabuhamya cyangwa ngo atangaze ibihuha.
Jean Paul Nkundineza yahamwe n’icyaha cyo gutangaza mu bihe bitandukanye ibihuha akoresha imvugo zisebya Mutesi Jolly, avuga ko ari mu bukangurambaga bwo gushishikariza abatangabuhamya gushinja Prince Kid nyamara nta bimenyetso abifitiye bityo urukiko rukaba rwasanze bigize icyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha.
Mu isomwa ry’uru rubanza, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwatangaje ko rwasanze icyaha cyo guhohotera uwatanze amakuru kidahama Nkundineza Jean Paul kuko nta kimenyetso kigaragaza ko Mutesi Jolly yari umutangabuhamya mu rubanza rwa Prince Kid bituma rumugabanyiriza ibihano.
Ku wa 5 Ukwakira 2025 abo mu muryango we bagiye kumwakira akaba yasoje igifungo cy'imyaka ibiri n'ihazabu ya miliyoni 1 Frw.
Iyo myaka ibiri yabazwe guhera ku wa 16 Ukwakira 2023 ubwo yatabwaga muri yombi.


Kinyarwanda
English
Swahili









