issa
Minisitiri Utumatwishima yasabye urubyiruko rw’Urungano VII kwirinda amacakubiri

Dec 21, 2025 - 09:02
 0

Mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba mu Karere ka Burera, ku wa 20 Ukuboza 2025, habereye umuhango wo gusoza ku mugaragaro Itorero ry’Urungano icyiciro cya karindwi, ryari rimaze iminsi 10 ritoza urubyiruko indangagaciro z’ubumwe, ubunyangamugayo n’ubutore.

Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Maurice Mugabowagahunde, Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Mukamana Soline, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, n’abandi.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Abdallah, mu kiganiro yagejeje ku bitabiriye, yagarutse cyane ku ndangagaciro zikwiye kuranga urubyiruko, anavuga akamaro ko kugendana n’igihe cy’ikoranabuhanga, harimo kwihugura buri munsi mu rwego rwo kwitegura isoko ry’umurimo. Mu kiganiro cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “U Rwanda rwanjye, Agaciro kanjye.”

Yagize ati “Nk’urubyiruko, mukwiye kurangwa n’indangagaciro na kirazira kugira ngo mubashe kumenya ibikwiye kandi bibafashe kwirinda ibitemewe. Mu kagendana n’igihe cy’ikoranabuhanga isi irimo, kwihugura mu bijyanye na AI, ubumenyi ngiro n’andi masomo ajyanye n’igihe ni ingenzi cyane, kuko ubu birimo gufasha benshi kwihangira imirimo, kandi ni mwe bireba cyane nk’urubyiruko.”

Minisitiri Abdallah kandi yasabye urubyiruko kwirinda amacakubiri aho batuye n’aho bahurira hose, haba mu mashuri, mu makoperative, mu birori n’ahandi aho ariho hose, abibutsa ko icyabahuje ari uko bose ari Abanyarwanda.

Yongeyeho ko nyuma y’amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo, nta muntu n’umwe ugomba guhezwa mu rugendo rwo kurwubaka, avuga ko ubumenyi bwose, iyo buhujwe, bushobora kubaka igihugu gikomeye kandi kirambye, bityo ko imbaraga z’urubyiruko zikenewe mu bikorwa bitandukanye byubaka igihugu.

Minisitiri Abdallah, mu gikorwa cyo kwinjiza intore mu zindi, yahaye urubyiruko rwitabiriye iri torero izina ry’Intore z’Urungano.' Urubyiruko rwahawe umwanya wo kugaragaza ibyo rwize no gutangaza imihigo ruzashyira mu bikorwa rusubiye mu miryango yabo.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi mu Rwanda, Ngabo Brave Olivier, yasangije abitabiriye ibikorwa bitandukanye urubyiruko rwakoze birimo ibiganiro, imikoro ishingiye kuri gihamya, imyitozo ngororamubiri, gutarama, guhiga n’akarasisi batojwe, avuga ko urubyiruko rwitwaye neza, arusaba gukomeza uwo muco aho ruri hose.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Maurice Mugabowagahunde we yasabye uru rubyiruko rusoje Itorero ry’Urungano icyiciro cya karindwi kuzasangiza bagenzi babo ubumenyi n’indangagaciro rwungukiye muri iri torero, anarusaba kurangwa n’isuku n’indangagaciro z’ubutore aho bazaba bari hose.

Itorero ry’Urungano ni gahunda ya Leta y’u Rwanda igamije gutoza urubyiruko indangagaciro z’Igihugu, mu kurushishikariza gukunda umurimo, ubumwe n’ubudaheranwa, no kurutegura kugira ngo rubashe kugira uruhare mu bikorwa byubaka igihugu.

Dec 21, 2025 - 09:22