Gen. Muhoozi yamaze impungenge Azawi

Gen. Muhoozi yamaze impungenge Azawi

Apr 26, 2025 - 12:42
 0

Gen. Muhoozi yavuze ko nyuma yo kurangiza imirimo yo kubaka sitade ya Hoima, bazahita bakurikizaho kubaka Lugogo Arena.

Umugaba Mukuru w'Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yavuze ko nyuma yo kubaka Sitade ya Hoima, iri kubakwa na kompanyi ya SUMMA yo muri Turukiya, izahita inakomerezaho ikubaka Lugogo Arena.

Mu butumwa Muhoozi yanyujije kuri X nk'uko asanzwe abikora, yavuze ko iyi kompanyi y'Abanyaturukiya ariyo izubaka Lugogo Arena nyuma yo kurangiza Sitade ya Hoima, ndetse ko mu minsi ya vuba azasura Turukiya, igihugu avuga ko afitemo inshuti nyinshi.

Yagize ati "Nyuma ya Sitade ya Hoima, tugiye gutangira Lugogo Arena. Tuzakorana na kompanyi y’Abanyaturukiya twakoranga n'ubusanzwe. Nzajya muri Turukiya vuba aha, burya dufite inshuti nyinshi muri kiriya gihugu."

Ibi Gen. Muhoozi yatangaje bisa nibisubiza icyifuzo cy'umuhanzikazi Azawi, wagaragaje ko muri Uganda nabo bakwiye kubakirwa inyubako imeze nka BK Arena yo mu Rwanda.

Azawi yabigarutseho mu butumwa yanyujije kuri X ubwo yari yitabiriye igitaramo cya John Legend yakoreye i Kigali muri BK Arena.

Iyi Stade ya Hoima izabanziriza umushinga wa Lugogo Arena, imirimo yo kuyubaka igeze kure kuko yatangiye muri Kanama 2024, byitezwe ko izaba yuzuye mu Ukuboza 2025.

Ifoto Gen. Muhoozi Kainerugaba yifashishije yerekana Lugogo Arena 

Anselme Tuyizere Media Personality/Sports-Entertainment Tel:+250791737786 Email: [email protected]

Gen. Muhoozi yamaze impungenge Azawi

Apr 26, 2025 - 12:42
Apr 26, 2025 - 15:38
 0
Gen. Muhoozi yamaze impungenge Azawi

Gen. Muhoozi yavuze ko nyuma yo kurangiza imirimo yo kubaka sitade ya Hoima, bazahita bakurikizaho kubaka Lugogo Arena.

Umugaba Mukuru w'Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yavuze ko nyuma yo kubaka Sitade ya Hoima, iri kubakwa na kompanyi ya SUMMA yo muri Turukiya, izahita inakomerezaho ikubaka Lugogo Arena.

Mu butumwa Muhoozi yanyujije kuri X nk'uko asanzwe abikora, yavuze ko iyi kompanyi y'Abanyaturukiya ariyo izubaka Lugogo Arena nyuma yo kurangiza Sitade ya Hoima, ndetse ko mu minsi ya vuba azasura Turukiya, igihugu avuga ko afitemo inshuti nyinshi.

Yagize ati "Nyuma ya Sitade ya Hoima, tugiye gutangira Lugogo Arena. Tuzakorana na kompanyi y’Abanyaturukiya twakoranga n'ubusanzwe. Nzajya muri Turukiya vuba aha, burya dufite inshuti nyinshi muri kiriya gihugu."

Ibi Gen. Muhoozi yatangaje bisa nibisubiza icyifuzo cy'umuhanzikazi Azawi, wagaragaje ko muri Uganda nabo bakwiye kubakirwa inyubako imeze nka BK Arena yo mu Rwanda.

Azawi yabigarutseho mu butumwa yanyujije kuri X ubwo yari yitabiriye igitaramo cya John Legend yakoreye i Kigali muri BK Arena.

Iyi Stade ya Hoima izabanziriza umushinga wa Lugogo Arena, imirimo yo kuyubaka igeze kure kuko yatangiye muri Kanama 2024, byitezwe ko izaba yuzuye mu Ukuboza 2025.

Ifoto Gen. Muhoozi Kainerugaba yifashishije yerekana Lugogo Arena 

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.