issa
Umuvugizi wa RIB yasabye urubyiruko n’abarimu kuba ku isonga mu guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside

May 11, 2025 - 12:21
 0

Mu rwego rwo gukomeza urugamba rwo guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano nayo, urwego rw’Igihugu rw'ubugenzacyaha (RIB) rwasabye abanyeshuri n’abarezi gushyira imbere ubumwe bw’Abanyarwanda no gufatanya mu kurinda amateka, gusigasira amahoro no kurinda ibyagezeho

Ibi byagarutsweho na Dr. Murangira B. Thierry umuvugizi wa RIB, mu kiganiro yahaye abanyeshuri n’abarezi ba Lycée de Kigali mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi cyateguwe n’iki kigo.

Dr. Murangira yashimangiye ko ingengabitekerezo ya Jenoside n’ipfobya cyangwa ihakana ryayo bigihari, cyane cyane binyujijwe mu mbuga nkoranyambaga, bityo ko urubyiruko n’abarimu bagomba kugira uruhare rugaragara mu kubirwanya.

Yibukije ko amateka ya Lycée de Kigali atazibagirana, aho mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, iki kigo cyabaye kimwe mu byifashishwaga mu igenamigambi ry’itsembabwoko. cyari gifite umwihariko kuko cyari icy’abana b’abayobozi, kikaba cyaracungiwe umutekano ku buryo nta Mututsi washoboraga kugihungiramo. muri icyo gihe, mu cyumba mberabyombi cy’ishuri habereye inama nyinshi zateguraga ibitero, hanakorerwamo amalisiti y’abagombaga kwicwa. Ubu ni amateka agaragaza uburyo amwe mu mashuri yifashishijwe mu iyicwa ry’abarengana aho kuba ibigo by’ubwenge n’ubumuntu.

Mu butumwa bwe, Umuvugizi wa RIB yasabye abarimu gukomeza kwihugura ku mateka y’u Rwanda kugira ngo bataba intandaro yo kuyobya abo barera. yanabibukije ko ari inshingano yabo kwigisha, kurinda no kubaka icyizere mu rubyiruko, kuko ari rwo musingi w’ejo hazaza h’u Rwanda.

“Abarimu mufite urufunguzo rw’ejo hazaza. Kwigisha ni ukubiba imbuto z’ubumwe, kwirinda amacakubiri no guharanira ko Jenoside itazongera ukundi.”

Iki gikorwa cyaranzwe n’urugendo rwo kwibuka, gucana urumuri rw’icyizere, ubuhamya, imivugo n’ikinamico, byose byibanze ku mateka yaranze Jenoside n’ubutwari bw’Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Bitero Am the captain of my soul. 0791517856

Umuvugizi wa RIB yasabye urubyiruko n’abarimu kuba ku isonga mu guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside

May 11, 2025 - 12:21
May 11, 2025 - 12:36