Gen Makenga yakiriye Abakomando 7,437, AFC/M23 yiyubaka nk’igisirikare cya Leta
Ku Cyumweru, mu kigo cya gisirikare cya Rumangabo giherereye muri Kivu ya Ruguru, habaye umuhango ukomeye wo kwakira abakomando 7,437 basoje imyitozo ya gisirikare, bayobowe na Jenerali Sultani Makenga, umuyobozi w’ingabo za AFC/M23.
Uyu muhango uje mu gihe mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), by’umwihariko mu ntara za Kivu ya Ruguru na Kivu y’Amajyepfo, AFC/M23 imaze kwiyubaka ku buryo isa n’ifite imiterere nk’iya Leta, kuko iri gushyiraho inzego z’ubuyobozi, irimo n’ubutabera nyuma y’uko iherutse gutegura ikizamini cy’abacamanza.
Abakomando bashya basabwe kurangwa n’ikinyabupfura
Jenerali Makenga yavuze ko aba basirikare bashya bagomba kurangwa n’ikinyabupfura, bakaba intangarugero mu kubungabunga uburenganzira n’umutekano w’abaturage. Yabasabye kutibona nk’aba Kivu gusa, ahubwo ko bagomba kwitangira igihugu cyose cya Congo, cyane ko abaturage benshi bakiri mu buhungiro kubera amakimbirane arimo kwibasira igihugu.
Yagize ati “Muriteguye ngo tubohore igihugu? Muriteguye ngo tubohore Abanye-Congo? Birabasaba kurangwa n’ikinyabupfura mugatandukana na ba bandi.”
Abahoze ari abasirikare ba Leta biyunze na M23
Mu basoje iyo myitozo harimo benshi bahoze mu ngabo za Leta ya Congo (FARDC), ariko bafatiwe ku rugamba biza kurangira biyunze ku ruhande rwa AFC/M23. Aba bakaba basabwe kwambara ingofero zerekana ko babaye abarwanyi ba AFC/M23 bemeje ko bagiye gutangira urugamba rwo “kubohora igihugu”.
Makenga ashinja Tshisekedi kudashyira imbere abaturage
Gen Makenga yashyize mu majwi Perezida Felix Tshisekedi, amushinja ivangura, kudaha agaciro abasirikare b’igihugu ahubwo akitabaza abacanshuro, ndetse no kuvangira ingabo za FARDC azivangavanga n’imitwe yitwaje intwaro nka Wazalendo na FDLR.
Yavuze ko ibi ari byo byateje ibibazo byose igihugu kirimo, ndetse ko Tshisekedi atakibashije kuyobora.
Corneille Nangaa yishimiye intambwe AFC/M23 igezeho
Mu muhango wo kwakira aba basirikare bashya, hanagaragaye Corneille Nangaa, uyobora urwego rwa politiki rwa AFC, wagaragaye avuga ko yishimiye cyane iki gikorwa, ashimangira ko uyu mubare w’abakomando bazafasha kubaka Brigate 4 zifite imbaraga zihagije.
Yongeyeho ko urugamba rwo “kubohora igihugu” rwatangiye kandi ko rugiye gukomeza kugeza hose mu gihugu.
Intambara irakomeje nubwo hari ibiganiro
Nubwo hari ibiganiro hagati ya Leta ya Kinshasa na AFC/M23 bigamije gushaka uburyo bwo guhagarika intambara, ibikorwa nk’ibi byo kongera imbaraga za gisirikare bigaragaza ko urwego rw’inyeshyamba rukomeje kwiyubaka no kwigarurira ibice bitandukanye by’igihugu.
Kwinjiza abasirikare barenga 7,000 bashya ni ikimenyetso cy’uko AFC/M23 ikomeje gukomera mu rwego rwa gisirikare no mu nzego za politiki, mu gihe Leta ya Kinshasa ikomeje gushinjwa kudashyira imbere inyungu z’abaturage. Ibi bishobora kongera ubushyamirane hagati y’impande zombi, ndetse bigakomeza guhungabanya umutekano w’akarere kose k’Ibiyaga Bigari.


Kinyarwanda
English
Swahili









